RFL
Kigali

Ubushakashatsi bwasobanuye iby'urukundo rw'abagore bakuze n'abasore bakibyiruka

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:15/04/2024 14:32
0


Benshi bibaza impamvu zituma abagore bakuze bajya mu rukundo n’abasore babyaye, cyangwa bamwe bakabafatirana n’ubukene bwabo bakabaha amafaranga, babasaba kubakunda cyangwa guhura nabo mu buryo bw’ibanga bakaryamana bashimisha imibiri yabo, kabone nubwo baba bafite abagabo bamaranye imyaka myinshi babana.



Mbere yo  kugaruka ku byavuzwe n’ubushakashatsi, hatangajwe ijanisha ku myumvire y’aba bagore bakuze bihebera abasore bakiri  bato n'imyumvire ibaranga:

34% by'abagore ku Isi bafite imyaka 40-60 bakundanye n'abasore bakiri bato. Mu gihe 56% by'abagore ku Isi bifuza kuryamana n’abasore bakiri bato cyane mu myaka.

81% by'abagore ku Isi bahitamo gutandukana n’abagabo babo bakuze bakibanira n’abasore bakiri bato. Gusa 71% by'abantu ku Isi bemeza ko umugore ukundana n’umusore ukiri muto anezezwa n’ubuzima bwe kuruta gushakana n’umugabo umuruta cyangwa bari mu kigero kimwe.

Ibi bigaragazwa nuko 15 % by’abagore bo mu Bwongereza bashakanye n’abasore bakiri bato kandi bagataka iby’umubano wabo bavuga ko bishimye ugereranije n'abashakanye n'abakuze.

61% by'abantu ku Isi bemeza ko umubano w’abantu batandukanye mu myaka  bagira umubano mwiza utarangwamo amakimbirane. 25% by'abagore bifuza abasore bato mu rukundo baba bafite ingo, naho 48% by'abagore bifuza urukundo rw’abasore bato akenshi baba batishimiye imibonano mpuzabitsina mu ngo barimo.

69% by'abashatse bifuza gushakana n’abasore bato nanone, bavuga ko byabafasha gukomeza kwishimira urukundo kugeza bashaje. 14% by'abagore bakuze bakundana n’abasore bato bahorana ubwoba bwo kubabura kubera umunyega barimo batifuza gutakaza.

Ikinyamakuru Gitnux gitangaza ko kuba abagore bifuza abasore bakiri bato biterwa nuko aba basore baba bagifite imbaraga mu ngingo zabo, bityo bagakomeza kwishimira imibonano mpuzabitsina, ariko bigahura n’uko abasore bamwe na bamwe bifuza abagore bakuze kuko bavuga ko bubaka urugo rugakomera nta rwaserera bahuye nayo nk'uko bibagendekera igihe bashakanye n’abakiri bato.

Batangaza ko kandi umugabo agenda atakaza imbaraga uko akura,  ibyo bikaba byamuviramo ingaruka zo kudashimisha uwo bashakanye mu buriri mu gihe umugore we akomeza gukunda imibonano ku rwego rwo hejuru nubwo yaba akuze bikamutera kwifuza abafite imbaraga zihagije.


81% by’abagore bashakanye n’abasore bato batangaza ko bishimye mu rukundo ndetse ko nta gitekerezo cyo kwaka gatanya bafite bashingiye ku byishimo bahabwa mu buriri.

Abandi bagore bakuze bahitamo gusigasira izina ryabo no kwanga gusenya, ahubwo bakabaho baca inyuma abo bashakanye bamaze gukura bajya kwishakira  basore bakiri bato bafite imbaraga.

Benshi mu bagore bamaze bakuze, baganira bavuga ko biryoha gushakana n’umusore ukiri muto. Nk'uko bakomeza kubivugaho,  34% by'abagore bafite imyaka 40 kugeza 60 bakundanye n'abasore bakiri bato, naho 16% by'abashatse barimo umugore ukuze n'umusore muto, mu gihe 56% bifuza uyu mubano, naho 81% bakavuga ko banyuzwe cyane igihe bakundwaga n’abasore bakiri bato.

Gushaka no kunezerwa mu rugo ntibigendera ku myaka nk'uko bigarukwaho.

Ibi bigaruka ku mvugo ivuga ko imyaka ari imibare, ndetse ko urukundo rujya aho rushaka. Akenshi abantu barakundana ndetse bakabana imyaka idatekerejweho cyane kandi n’urukundo rugakomera, gusa bamwe bemeza ko umugore wakunzwe n’umusore ukiri muto akomeza gusa n’agakobwa kakiri gato ntasaze kubera ibyishimo biba muri uyu mubano.

Ubushakashatsi bwemeza ko aba basore bagiye mu rukundo  badakunda gusa ahubwo bubaha n'aba bagore bakuze kuko bababona mu isura y'ububyeyi bigatuma babasazisha neza mu byishimo.


Umusore washakanye n'umugore ukuze  akenshi bamuvugaho amagambo atari meza arimo kuba bavuga ko yamwemeye kubera ko akurikiye amafaranga, agahinda gakabije, kurya uburozi n'ibindi. Gusa ibinyamakuru bitandukanye ndetse n'ibitekerezo bya benshi byemeza ko umusore muto yakunda cyangwa agashaka umugore ukuze kubera urukundo gusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND