RFL
Kigali

Kwibuka30: Itsinda TLC ryatanze ubutumwa bw'ihumure mu mugoroba ryise 'Let Every Soul Heal'-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/04/2024 13:18
0


Itsinda rikorera umurimo w'Imana wo kuramya no guhimbaza Imana ryitwa TLC (True Light of Christ), ryatanze ubutumwa buhumuriza abanyarwanda muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Tariki 14/04/2024 ni bwo habaye umugoroba wo gukira wiswe L.E.S.H (Let Every Soul Heal) wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umugoroba wabereye muri Remera Miracle Center Church ari naho itsinda TLC rikorera umurimo w'Imana.

Ni umugoroba usanzwe ubaho muri Remera Miracle Center Church utegurwa n'itsinda ryitwa TLC (True Light of Christ) aho witwaga Evening of Healing gusa kuri ubu bakaba barawise L.E.S.H n'ubundi ugakomeza kuba umugoroba ngarukamwaka muri Remera Miracle Center.

L.E.S.H y'uyu mwaka yabonetsemo indirimbo zisana imitima, imivugo n'ubuhamya bwatanzwe n'umwe mu banyuze mu nzira y'umwijima mu 1994 ndetse wafashije n'urubyiruko kumenya uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe ndetse igashyirwa no mu bikorwa.

Muhayingabire Agnes watanze ubuhamya, yavuze ko we yagize amahirwe akarokoka na musaza we ndetse kuri ubu akaba akomeje ubuzima. Arashimira Inkotanyi 'zo kabyara' ko zamurokoye ndetse zigatabara igihugu cyose ndetse aho kigeze ubu 'bigaragarira buri umwe uburyo Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame zakoze ibidasanzwe'.

Hatanzwe ibiganiro binyuranye, hagarukwa ku mateka yatanzwe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye uyu mugoroba wa L.E.S.H ndetse bashishikariza urubyiruko kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda aho yaba ituruka hose, kandi biyemeza ko ibyabaye bitazongera ukundi habe na gato.

Uyu mugoroba witabiriwe n'urubyiruko n'abantu bakuru baturutse impande n'impande batari abakirisitu ba Miracle Center gusa ahubwo n'abaturage baje ku bwinshi. Muri L.E.S.H, hatangarijwemo ko urumuri rw'icyizere ari ikirango cy'ubutwari no kwigira kw'Abanyarwanda.

Umushumba wa Miracle Center ku rwego rw'Igihugu, Pastor Magret Mbabazi

Umuyobozi wa Remera Miracle Center, Pastor Vuningoma Faustin

Muhayingabire Agnes watanze ubuhamya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND