RFL
Kigali

Ibintu 10 bigaragaza ko impyiko zawe zifite ibibazo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/04/2024 10:58
0


Impyiko ni inyama zo mu nda zikora akazi gakomeye mu mubiri w’umuntu. Zigize urwungano rushinzwe gusohora imyanda mu mubiri, aho ziyungurura amaraso, imyanda irimo igasohokera mu nkari. Kimwe n’ibindi bice byo mu mubiri, impyiko nazo zishobora gufatwa n’uburwayi butandukanye.



Dore bimwe mu bintu byakwereka ko impyiko zawe zifite ibibazo cyangwa ko zirwaye nk'uko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa Lifeoptions:

1. Guhorana umunaniro ukabije

Impyiko nzima ubusanzwe zikora umusemburo bita erythropoietin (EPO), uyu niwo ubwira umubiri gukora uturemangingo dutwara umwuka mwiza mu mubiri. Iyo rero impyiko zagize ikibazo, uyu musemburo uba muke bigatuma na twa turemangingo tuba duke, imikaya n’ubwonko bigahita binanirwa vuba.

2. Kugira ubukonje bwinshi mu mubiri

Ushobora gukonja cyane no mu gihe hashyushye. Iyo impyiko zikora nabi, amaraso nayo aba make (Anemia) kuko twa turemangingo dutwara umwuka mwiza tuba twagabanyutse. Ibi rero bigatera umubiri gukonja.

3. Ingorane mu guhumeka

Iyo impyiko zidakora neza amazi yibika mu mubiri cyane, ibi bikaba byatuma yibika no mu bihaha bityo bigatera ikibazo cy’ubuhumekero. Ikindi kandi iyo twa turemangingo dutwara umwuka mwiza wa Oxygen twagabanyutse, bishobora gutera ingorane mu guhumeka.

4. Kugira ikizungerera cyane ndetse n’isereri

Kugabanyuka kw’amaraso biba byatewe no kudakora neza kw’impyiko bituma ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije, bityo bigatera isereri ndetse n’ikizengerera.

5. Kugira ibinya byinshi mu mubiri

Iyo impyiko zifite ikibazo, imyunyungugu ya Kalisiyumu na Phosphore iragabanyuka, ibi rero bigatera kumva ibinya mu mikaya yo mu mubiri. Gusa kugira ibinya ntibivuze ko buri igihe aba ari uburwayi bw’impyiko.

6. Kubabara mu gice cy’umugongo wo hasi

Ububabare bwo mu mugongo wo hasi si ko buri gihe busobanuye uburwayi bw’impyiko, gusa iyo impyiko ziri kwangirika umuntu ashobora kubabara umugongo wo hasi. Iki nacyo cyaba ikimenyetso ugomba kwitondera.

7. Imihindagurikire mu kunyara

Kubera ko impyiko ziba zidakora neza habaho impinduka mu kunyara, hahandi ushobora gushaka kunyara cyane cyangwa se nijoro ndetse ugasanga n’inkari zahinduye ibara.

8. Kugira umwuka mubi

Kubera ko imyanda iba yabaye myinshi mu mubiri, utangira kumva umwuka udahumura neza.

9. Gutakaza ibiro ndetse n'ubushake bwo kurya

Iyo impyiko zatangiye kurwara, umuntu atangira gutakaza ubushake bwo kurya nk’uko yari asanzwe, bikanamuviramo gutakaza ibiro.

10. Kubyimba amaguru, ibirenge ndetse n’ibiganza

Kubyimbirwa amaguru, ibirenge n'ibiganza ni ikimenyetso simusiga cyerekana ko impyiko zatangiye kwangirika, gusa akenshi bigaragara nyuma y'ibindi bimenyetso byose.

Gusa ibi bimenyetso byakwereka ko impyiko zawe zarwaye, hari n’izindi ndwara zabitera. Ni byiza rero ko iyo ubonye ibi bimenyetso wihutira kujya kwa muganga kugira ngo barebe niba koko ari impyiko, cyangwa ari ubundi burwayi bubitera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND