RFL
Kigali

Kwibuka30: Zion Temple Ntarama yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/04/2024 23:37
0


Abakristo b’itorero Zion Temple paruwasi ya Ntarama bifatanije n’abanyarwanda ndetse n’Isi muri rusange kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2024, abakristo ba Zion Temple Ntarama basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bafasha imiryango y’abarokotse ndetse bagira n’umugoroba wo Kwibuka wabereye ku cyicaro cy’iri torero.

Umushumba wa Zion Temple Ntarama, Pasiteri Olivier Ndizeye, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’itorero, ari igikorwa baha agaciro kandi bafata nk’inshingano kuko bibafasha kongera kugarura ubutumwa bw’ibyiringiro ko Ibyabaye bitazongera kuba ukundi ndetse bakanakangurira abizera gufata iyambere mu kunga no gusana imitima y’abanyarwanda kuko bafite urufunguzo rwo kubikora arirwo jambo ry’Imana rikiza.

“Zion Temple Ntarama, yateguye #Kwibuka30 nka kimwe mu bikorwa bisohoza intego yihaye yo kubana mu buzima bwa buri munsi n’abaturanyi (community) ikoreramo, gukuraho inkuta ziba hagati y’amadini n’abaturanyi aho usanga itorero rimeze nk’agahugu ukwako. 

By’umwihariko mu gihe nk’iki cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Ntarama ni Umurenge ufite umwihariko wabayemo Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego ndengakamere ndetse bakicirwa mu rusengero aho bagakwiye gukurira bigizwemo uruhare n’abayobozi b’idini. 

Ni inshingano zacu rero kongera kugarura ubutumwa bw’ibyiringiro ko ibyabaye bitazongera kuba kandi no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo muri Yesaya 61:1-4 : Yesu yaje guhoza abarira bose no kuvura abafite imvune mu mutima.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, wari n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimye ubuyobozi bwa Zion Temple muri rusange kubwo gutegura igikorwa nk’iki cyo Kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Meya Richard kandi yaboneyeho guha umukoro abanyamadini muri rusange wo kwigisha no gukangurira abayoboke b’amadini yabo gufata iya mbere bagahangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka kimwe mubiranga itegurwa n’ishyirwamubikorwa bya jenoside.

Yagize ati: "Icyiciro cyangwa intera ya nyuma mu mugambi wa Jenoside ni ukuyihakana kuko abateguye jenoside bateganya uko bazahakana ndetse bagasibanganya ibimenyetso n’ibindi. Icyo dusabwa nk’abayobozi ndetse n’abanyamadini muri rusange ni ugutanga inyigisho zirogora abantu bahawe bigishwa amateka atari yo maze tukabigisha urukundo.

Abanyamadini basabwe uruhare mu gukangurira abayoboke gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umwanankabandi Mathilde, umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Ntarama, yagarutse ku mbaraga amadini afite mu kuba bakumvisha abayoboke bayo kugira ubutwari bwo gutanga amakuru y’aho imibiri y’abishwe muri jenoside iri kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ni naho yahereye asaba abayobora amadini muri rusange gusaba abo bayoboye gushira ubwoba maze bagatanga ayo makuru kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro bibafashe kuruhuka mu mitima. Ati: “Abanyamadini bafite ukuntu bakora ku mitima y’abantu ku buryo icyo babasaba cyose bagikora. 

Rero amadini abigizemo uruhare runini byafasha abasengera muri ayo madini kugira ubutwari bwo kuranga aho imibiri y’abishwe muri jenoside iherereye kuko barahari bahazi. Twebwe twiteguye kwakira amakuru bazaduha kandi twiteguye no kubababarira n’ubwo twebwe batwicaga (muri jenoside) tukabasaba imbabazi ntibaziduhe.”

Zion Temple Celebration Center irateganya kuzajya yibuka Jenoside yakorewe abatutsi no mu matorero yayo yo hanze y’u Rwanda.

Ubusanzwe itorero Zion Temple Celebration Center mu Rwanda, murwego rwo Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bajya bategura umunsi wihariye bagenera iki gikorwa bagahurira ku cyicaro gikuru cy’iri torero cyangwa se hagafatwa umwanya mu cyumweru cy’icyunamo aho bafata umwanya mu materaniro bakumva ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside. 

Gusa Pasiteri Kanyangoga Jean Bosco, umuyobozi wungirije w’iri torero ku rwego rw’Isi wari unahagarariye IntumwaDr. Paul Gitwaza muri iki gikorwa, yavuze ko bari gutekereza uburyo hazajya hategurwa umunsi wihariye wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu matorero yabo yo hanze y’u Rwanda.

“Ubusanzwe mu ma paruwasi yo hanze y’igihugu twajyaga tubikora mu buryo bwo gusengera igihugu no kumva ubuhamya bw’ababiciyemo, ariko gufata uwo munsi wihariye ngo dutumire n’abandi bantu bo muri ibyo bihugu batari abanyarwanda gusa, byo twari tutarabikora, ariko ubu tugiye kubitekerezaho kugira ngo tujye tubikora.

Muri iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi cyateguwe na Zion Temple paruwasi ya Ntarama, banifatanije n’umuryango Kurumbuka Leadership Solutions wari ugizwe n’urubyiruko ruturuka mu bihugu bitandukanye nka Canada, Burundi, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Rwanda.

Basobanuriwe amateka ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma yo kubona ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda, abagize uyu muryango, by’umwihariko abakomoka hanze y’u Rwanda bakaba bahavuye bihaye intego yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.


Pastor Oliver Ndizeye Umushumba wa Zion Temple Ntarama


Pastor Olivier Ndizeye na Meya w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard


Bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi wa Kurumbuka Leadership Solutions

Umuyobozi wa IBUKA muri Ntarama, Umwanankabandi Mathilde

Pastor Kanyangoga JB Umuyobozi Wungirije wa Zion Temple ku Isi


Meya Mutabazi yasabye abanyamadini kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND