RFL
Kigali

Kwibuka30: Igihugu cyacu cy'u Rwanda cyanyuze mu bubabare n'urupfu, none ubu kirimo kuzuka - Karidinali Kambanda

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/04/2024 16:38
0


Antoine Karidinali Kambanda yatanze ubutumwa bw'ihumure ku Banyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro y 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w'inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Karidinal Kambanda, yagaragaje urugendo rwakozwe n'u Rwanda mu myaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko "Aho icyaha cyakwiriye, ineza yarushijeho kuhasendera."

Ni mu Kiganiro yagiranye na Radio Vatican aho yagarutse ku ruhare rwa Kiliziya mu rugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa mu myaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga Miliyoni imwe mu minsi 100.

"Urupfu ruratubabaza cyane, ariko duhumurizwa n'uko hariho izuka. Igihugu cyacu cy'u Rwanda cyanyuze mu bubabare n'urupfu, none ubu kirimo kuzuka." Karidinali Kambanda, mu kiganiro yagiranye na Radio Vatican.

Ati: "Ikibazo cy'Ivangura, ni ikibazo kikigaragara hirya no hino ku isi haba muri Afurika n'ahandi. Ubutumwa twagenera abavandimwe bacu aho bari hose ku isi, ni ukwitandukanya n'Icyaha cy'Ivangura, amacakubiri, n'Inzangano, ahubwo bagaharanira kubaka ubuvandimwe, kuko abantu bose aho bava bakagera ari abavandimwe, nk'uko Papa Fransisiko abitwibutsa." 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND