RFL
Kigali

Uko wahitamo imyambaro igendanye n'ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/04/2024 16:10
0


Ku bantu batunganya imyambaro n'abahanzi b'imideli bavuga ko buri mwambaro ukorwa ufite impamvu, zirimo aho uba ugomba kwambarwa n’impamvu uba ugomba kwambarwa.



Muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari imyambaro imwe n’imwe twambaraga mu buzima bwa buri munsi ukwiriye kubika mu gihe ugiye mu bikorwa byo kwibuka biri kuba ku nshuro ya 30.

''Ivu'' ni ryo bara ryatoranyijwe nk’ibara rigomba kuranga ibi bihe bikomeye kuko binafitanye isano n’amateka y’u Rwanda. Mu bihe byo ha mbere, iyo umuryango wagiraga ibyago, abantu bisigaga ivu nk’ikimenyetso cyo kwerekana agahinda kabo.

Iyi ni imwe mu mpamvu ibara ry’ivu ryasimbuye iry’umuhemba (mauve) kuko rikoreshwa cyane mu yindi mico itari iyo mu Rwanda, aho rizwi cyane hakaba mu mico ya Gatolika, aho bakoresha iri bara mu bihe bya Pasika, bizwi nko ‘Gusiga Ivu’.

Niyo mpamvu mu bihe nk’ibi turimo, ari ingenzi cyane kwita ku mabara umuntu yambara, byagushobokera ukibanda ku mabara arimo nk’irisa nk’ivu, cyangwa andi mabara nk’umukara, cyane cyane mu gihe wagiye mu bikorwa birimo kwibuka n’ibindi bihuriza abantu benshi hamwe.

Ushobora kandi no kwambara andi mabara nk’ubururu bwijimye n’andi ari muri uwo murongo, ajya gusa nk’ayijimye, nk’uko abahanga mu by’imyambarire babitangaza. Imyambaro ifite aya mabara wayambara igihe witabiriye ibikorwa byo kwibuka nko gusura Urwibutso cyangwa witabiriye ibiganiro bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu myambarire kandi hari amabara asa nk’aranga ibyishimo, arimo umuhondo, icyatsi, pink n’andi nk’ayo. Mu bihe nk’ibi ntabwo ari byiza kuyambara cyane. Ibi kandi bijyana n’andi mabara nk’umutuku nayo akwiriye kwirindwa muri ibi bihe bikomeye, kuko ashobora no kuba yateza ibyago birimo ihungabana dore ko asa nk’amaraso.

Birumvikana ko umuntu ari we ufite uburenganzira bwo kwambara umwambaro yifuza bijyanye n’imyambaro afite, ariko muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ingenzi cyane kwambara amabara agaragaza ko umuntu yifatanyije n’abandi bari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND