RFL
Kigali

#Kwibuka30: Itsinda True Light of Christ ryateguye umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:5/04/2024 10:42
0


Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya TLC (True Light of Christ) rikorera mu itorero rya Remera Miracle Center ryateguye umugoroba ujyanye n'igihe abanyarwanda bagiye kwinjiramo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Uyu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, uzaba ku cyumweru tariki 14 Mata 2024 guhera saa kumi n'imwe muri Remera Miracle Center aho abazitabira basabwa kuzaba bambaye imyambaro y'umukara cyangwa ibara ry'ivu (Grey).

Uyu mugoroba ni ingarukamwaka aho kuri ubu wahinduriwe izina ukazaba witwa L.E.S.H (Let Every Soul Heal) tubijyanishije mu kinyarwanda bivuze ngo "Reka buri mutima ukire". Uzarangwa n'imbyino, indirimbo, imivugo ndetse n'imikino. Byose bituma umuntu abohoka kandi bifite ubusobanuro buhagije ndetse byubakiwe ku ijambo ry'Imana.

L.E.S.H kandi si umugoroba gusa uzaba kuri 14 Mata 2024, ahubwo mbere yaho itariki 13 Mata 2024 hazabanza habeho gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama i Bugesera, nyuma yaho kuri uwo munsi nabwo hasurwe umuryango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kuwuganiriza no kuwuhumuriza.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Umuyobozi wa TLC yavuze ko uyu mugoroba usanzwe ubaho ariko kuri ubu "turifuza abantu benshi mu rwego rwo gutanga ubutumwa ku banyarwanda bose yaba abana, urubyiruko ndetse n'abakuze. Rero turasaba abantu bazaze ari benshi kandi ndabizi bazagira inyigisho bakuramo ndetse bazanabohoka cyane pe!"

Iri tsinda si ubwa mbere rikoze uyu mugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kuri ubu wahinduriwe izina aho uzajya witwa L.E.S.H n'ubundi ukaguma uba buri mwaka mu itorero rya Remera Miracle Center riyoborwa n'umushumba Bishop Samedi Theobald nk'umuyobozi waryo mukuru akaba ari naho iri tsinda rikorera umurimo w'Imana.


TLC bakorera umurimo w'Imana muri Remera Miracle Center


TLC yateguye umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


L.E.S.H izaba ku cyumweru tariki 14 Mata 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND