RFL
Kigali

Yiswe uhiriwe! Akari ku mutima w'umubyeyi wibarutse impanga inshuro 3 yikurakiranya

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:4/04/2024 15:33
0


Umugore yabyiniye ku rukoma nyuma yo kwibaruka inshuro eshatu abyara impanga akaba amaze kugira abana batandatu mu buryo atigeze atekereza mu buzima bwe.



Mu mashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mugore zirimo na TikTok yashimiye nyagasani wamuhaye umugisha utangaje agahira imbuto ziri mu mubiri we, uko abyaye akabyara impanga nziza zidafite ikibazo namba.

Ubwo yatwitaga inda ya mbere yibarutse umuhungu n’umukobwa, ubwa kabiri atwita abana b’abakobwa babiri b'abakobwa, naho inshuro ya gatatu asama inda yavutsemo abahungu babiri.

Uyu mugisha utangaje wamuteye kunezerwa asangiza abamukurikira ibyiza yabonye ndetse avuga no ku munezero uza mu mutima w’umugore nyuma yo kwitwa umubyeyi, akarusho w’impanga.

Abamukurikira batereye hamwe impundu batangazwa n’ibyo byiza yakiriye ubugira gatatu, bamufasha gushimira Imana yamuhaye kororoka akarera abana beza cyane yahawe nk’impano imuvuyemo.

Umwe yagize ati “Nkunda impanga rwose! Ndifuza kuzazibyara. Umukunzi wanjye ni impanga, ndetse biri mu byatumye muhitamo kuko nifuzaga kuzazibyara”.


Source: Legit.ng






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND