RFL
Kigali

Umukobwa yatewe indobo azira 'Massage'

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:3/04/2024 12:28
0


Inkumi y’imyaka 22 yaririmbye urwo ibonye ubwo yaterwaga indobo n’umusore yihebeye, amuhora kujya muri “Massage” agakorakorwa n’undi musore utari we.



Uyu musore yafashe umwanzuro wo guhagarika gukundana n’umukobwa bahoraga bafatanye agatoki ku kandi, nyuma yo kuvumbura ko uyu mukobwa yagiye muri 'massage' akayikorerwa n’umusore udasa n’umwizerwa.

Uyu mukobwa yahawe gahunda “Appointment” yo kujya kureba abaganga bafite ubumenyi ku bijyanye no gukora 'massage', ariko aza gusanga ari buyikorerwe n'umusore. Nyuma yo kuyikorerwa yaje gutungurwa no kubona umukunzi we agenda ahinduka gahoro gahoro.

Umukobwa yagize ati “Nakekaga ko massage nzayikorerwa n’umukobwa mugenzi wanjye, gusa mpageze nsanga bafite umusore gusa, ari we uyikora, kandi nari mfite ibibazo by’ubuzima byansabaga kuyikorerwa".

Ubwo umukobwa yasubiraga imuhira amaze kuyikorerwa, umukunzi we yamubajije uko byagenze, umukobwa amusobanurira buri kimwe cyabaye n'uko yakorewe massage ndetse n’uwayimukoreye.

Umuhungu yahise agwa mu kantu. Nyuma yo gusobanura ko yakorewe massage n’umusore, yahise aterwa indobo asigara mu marira.

Uyu mukobwa yavuze ko gufuha bibaho ariko yibaza niba koko yaba yakoze ikosa kuba yaragiye kwita ku buzima bwe.

Mu bitekerezo byatanzwe ku mbuga nkoranyambaga batanga inama, umwe yavuze ko bisanzwe ku bagabo gufuha igihe abandi bagabo bakoze ku bakunzi babo bamwe bikaba byabaviramo kwangwa.

Undi ati “Rimwe na rimwe urukundo rutuma umuntu yumva yakugumana akaba yatekereza nabi igihe yakubonanye n’umuntu mu bintu nk'ibyo by’ibanga bitabera muri rusange bikabera mu rwihisho akaba yakeka ko waba wamuciye inyuma cyangwa ukararuka, agatakaza icyizere”.


Source: The Mirror 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND