RFL
Kigali

Umutoza wa Manchester City arashinjwa kubeshya

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/03/2024 7:45
0


Myugariro w'ikipe y'igihugu ya Portugal na FC Barcelona, Joao Cancelo yashinjije Pep Guardiola kumubeshyera ndetse anavuga ko Manchester City ari indashima.



Mu kwezi kwa 1 k'umwaka ushize wa 2023 ni bwo uyu mukinnyi yavuye muri Manchester City atizwa muri FC Bayern Munich.

Byavugwaga ko impamvu atijwe ari ukubera kutumvikana n'umutoza we Pep Guardiola n'abakinnyi nyuma yuko akuwe mu bakinnyi 11 babanzaga mu kibuga ahubwo hakajyamo Rico Lews na Nathan Ake.

Ku cyumweru Joao Cancelo ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cy'iwabo muri Portugal yavuze ko ibi atari byo ahubwo ari byo Pep Guardiola yamubyeshyeye.

Yagize ati "Ibyo ni ibinyoma bya Pep Guardiola! Ntabwo nigeze mbera umukinnyi mubi bagenzi banjye ndetse yewe ushobora kuba wabaza Nathan Ake na Rico Lewis bombi.

Ntabwo mfite ubukuru cyangwa ubudashyikirwa kuri bo, ariko icyo ni igitekerezo cy'umutoza (Pep Guardiola). Nagumyeyo kuko ntabwo ari ukuri. 

Nibwira ko Man City iramutse yaratangaje ibyo ngibyo yaba ari indashima na gato kubera ko nari umukinnyi w'ingirakamaro mu myaka nabakiniye.

Ntabwo nigeze ntsindwa ku bijyanye n'ibyo nari nariyemeje muri iyi kipe, ku bafana kandi buri gihe natangaga byose.  

Ndibuka igihe nari ariko bukeye bwabo njya gukina na Arsenal kuri Emirates. Ibi ni ibintu utakwibagirwa, nasize umugore wanjye n'umukobwa wanjye mu rugo bafite ubwoba.

Nahisemo kumenya ko ndi kubwira abantu ukuri, numva nyuzwe n'ibyo nakoze. Ndi umuntu ukunda ibintu biciye mu mucyo, ntabwo nigeze mbeshya. Ubuzima burakomeza kandi mbifurije ibyiza byose, kuko mu gihe nari mpari naryohewe n'umupira wanjye ndetse n'ikipe".

Joao Cancelo nyuma yo gutizwa muri FC Bayern Munich naho ntabwo ibintu byagenze neza bituma yongera gutizwa muri FC Barcelona aho noneho bimeze neza.

Kuri ubu amaze kuyikinira imikino 32 mu marushanwa yose ndetse hari na gahunda yuko FC Barcelona izamugura na Manchester City agahita aba umukinnyi wayo.


Joao Cancelo yashinjije Pep Guardiola kumubeshyera ko yaba yaravuye muri Manchester City kubera kutabana neza nawe na bagenzi be


Joao Cancelo yatijwe muri FC Bayern Munich ntibyagenda neza


Kuri ubu Joao Cancelo ameze neza muri FC Barcelona 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND