RFL
Kigali

Rudasingwa Prince yahishuye uko yirukanwe muri 'Academy’ ya APR FC nuko yisanze muri Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/03/2024 8:55
0


Rudasingwa Prince yahishuye ko yirukanwe muri 'Academy' ya APR FC ayimazemo imyaka 3 ndetse anasobanura uko yisanze muri Rayon Sports.



Mu buzima biragorana kugira icyo umuntu yageraho gikomeye ataranyuze  mu nzira zirimo amahwa. Ushobora kuba hari uwo ujya ubona ari  kubaho mu nzozi zawe ukagira ngo ko bigeraho byaramworoheye ariko ntabwo ariko bimeze.

Rudasingwa Prince ukina asatira mu ikipe ya Rayon Sports aganira na Televiziyo Rwanda mu kiganiro Kick OFF, yagarutse ku rugendo rwe rw’umupira w’amaguru ndetse ahishura ko yakinnye mu ikipe y’abato ya APR FC ndetse yizeye kuyikomerezamo ariko akaza kwirukanwa nyuma y’imyaka 3.

Yavuze ko yahereye mu ikipe y’abato y'iwabo mu karere ka Rwamagana ariko nyuma APR FC ikaza gukorayo  amajonjora ishaka abakinnyi bakiri bato maze aza kuyatsinda ayisangamo gutyo. 

Yakomeje agira ati”Narinzi umupira ariko nta mbaraga ,urumva nari nkiri muto ariko mfite tekinike ndagenda ndakina,abatoza barankunda abakinnyi ba APR FC,abayobozi urumva navamo bakamfata. Nyine Imana yanshyizeho igikundiro muri make kuko twari abana benshi kandi bazi umupira.

'Academy' yacu yari izi umupira aribwo ba Nshuti Innocent bari barimo ba Saleh Nkirinkindi n’abandi ariko urumva njyewe basaga naho banduta. Ubwo twaragiye turakora Imana iramfasha nisanga muri 30 niko guhuta mva I Rwamagana  nisanga muri Academy ya APR FC tukajya twiga kuri APE Rugunga. 

Twajyaga kwiga saa saba n’igice zagera tugataha tukajya gukora imyitozo.

Ubwo 'academy' ya APR FC nyimaramo imyaka 3 ariko baza kunyirukana. Baratubwiye ngo ni tujye mu kiruhuko,nyuma tugiye gutangira ishuri dutegereza ko baduhamagara turaheba…

Ubwo urumva bari bageze mu gihe cyo gukora Intare kandi nari nkiri muto ntarabasha kuba nayikinamo. Nahise nandikira umutoza mubaza nti’ ko numvise abandi baza kuwa mbere ari ishuri bimeze gute kuri njyewe.  

Yahise  anyandikira ubutumwa ngo’ ihangane Prince gahunda y’abana twafashe muri 2015 yariyo kumara imyaka 3,abo twasanze badafite ubushobozi bwo gukina mu Ntare twahisemo kubasezerera’.

Rudasingwa Prince yavuze ko nyuma yaje gukomeza ajya kwiga muri Lycée de Kigali ndetse anakinira ikipe y’ikigo yitwara neza  bituma aza kwisanga mu ikipe y’abato ya Rayon Sports abifashijwemo na Kayiranga Baptiste nyuma aza kuzamurwa mu ikipe nkuru gutyo ariwe wenyine akuwe mu ikipe y’abato muri 2020.

Uyu mukinnyi mu minsi yashize yari yagize ikibazo mu mukino Rayon Sports yakinagamo na Musanze FC agongana na Muhire Anicet bituma ajyanwa kwa muganga ariko kuri ubu yarakoze ameze neza ndetse yatangiye n'imyitozo.



Rudasingwa Prince wanyuze muri 'Academy' ya APR FC nyuma akaza kwirukanwa 

Rudasingwa Prince waherukaga kugira ikibazo mu mukino Rayon Sports yari yakinnyemo na Musanze FC ariko kuri ubu akaba yarakize neza ndetse akaba yaranatangiye imyitozo 

Rudasingwa wageze muri Rayon Sports nkuru avuye mu ikipe y'abato yayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND