RFL
Kigali

Fabrice & Maya bari barafashe ikiruhuko bateguje igitaramo gikomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2024 16:05
0


Abaramyi b'Abarundi batuye mu Rwanda, Fabrice Nzeyimana n'umugore we Maya Nzeyimana, bagiye gukora igitaramo gikomeye muri uyu mwaka, nyuma y'amezi atari macye bari bamaze mu kiruhuko.



"Twari twarafashe akanya k’akaruhuko na madame mu bikorwa bimwe bimwe kugira ngo twitegurire ibikorwa Imana iduhamagarira gukora muri iki gihe. Twafashe n’umwanya wo kwandika indirimbo nyinshi cyane zigiye kuja ahabona mu ma albums atandukanye. " Ibyo ni ibyatangajwe na Fabrice Nzeyimana ubwo yaganirana na InyaRwanda.

Uyu muramyi w'izina ryubashywe mu muziki wa Gospel mu Karere by'umwihariko mu Burundi no mu Rwanda, yavuze ku gitaramo we n'umugore we bari gutegura, avuga ko "kidasanzwe kuri twe kuko kigiye kugaragaza ibikorwa tumaze imyaka dukora byo gufasha n’abandi baririmbyi tubinyujije mu itsinda Heavenly Melodies Africa".

Yunzemo ati "Iki gitaramo kizaba itariki 02/06/2024 kuri CLA Nyarutarama, tukazagikora tumaze gusohora Album ya Heavenly Melodies Africa izaba irimo indirimbo zitandukanye kandi ari nazo ahanini zizaba zigize igitaramo, byumvikane ko abantu bashobora kuza bamaze kwiga indirimbo tukaramya hamwe".

Nyuma y'akaruhuko bari barafashe mu bikorwa binyuranye, bagarukanye imbaraga. Bati: "Mwitege kubona Heavenly Melodies Africa kurusha uko mwahora muyibona kuko dufite abaririmbyi benshi tumaze igihe dutoza bagiye gusohora indirimbo zabo ariko musi y’ubuyobozi bwa heavenly melodies africa".

Umuramyi akaba n'umu Producer, Fabrice Nzeyimana ati "Nanjye na Madame Maya tubafitiye byinshi twari tumaze igihe twibitseho, twumva ko igihe kitari cyakageze ariko ubu tugiye kubishyira hanze. Album yacu na Heavenly Melodies izajya hanze imbere y'igitaramo tuzakora muri Kamena 2024. "

Fabrice Nzeyimana na Maya Nzeyimana bamamaze mu ndirimbo "Muremyi w'Isi" imaze kurebwa na Miliyoni 1.4 kuri Youtube. Aba baramyi bari bamaze igihe mu biruhuko mu gihugu cy'amavuko cy'u Burundi, bavuze ko bsanze umuziki wa Gospel basaze uri gutera imbere.

Fabrice ati "Mu Burundi umuziki wa Gospel wateye imbere cyane mu matorero aho usanga abaririmbyi benshi n’abacuranzi bakora umurimo wabo mu nsengero kandi ku bushake nta cyo basabye. Haba abacuranzi benshi haba n’abaririmbyi benshi b’abahanga batazwi aha hanze.

Igishobora kuba kidateye imbere n’ingene ibyo bakora bimenywa n’amahanga kuko ibi bisaba uburyo bwinshi bigasaba za internet mu baturage kugira ngo bakoreshe za YouTube n’ibindi. Bigasaba amafaranga ya production bamwe badafite".

Yavuze ko nubwo umuziki waho uri gutera imbere, baracyafite ikibazo cy'ubushobozi. Mu magambo y'i Kirundi yagize ati "Umuziki w’i Burundi ntaho wagiye uracari mwiza ariko hari imbogamizi z’uburyo n’ubundi buhinga bikiri hasi kandi novuga ko bitava kubahanzi ubwabo".

Yasoje avuga ko igitaramo Overflow nacyo kizakomeza mu Ukwakira 2024. Uyu mugoroba wo kuramya Imana ‘Over Flow’ utegurwa na Heavely Melodies Africa - itsinda rikorera mu bihugu birimo Kenya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda, ukaba ugamije guhuriza hamwe abaramyi batandukanye mu kurushaho kwimakaza ubwami bwo guhimbaza butajegajega.


Fabrice Nzeyimana yavuze ku mishinga ya 2024 nyuma yo kuva mu kiruhuko


Maya Nzeyimana ni umwe mu baramyi b'abahanga mu Karere

REBA INDIRIMBO "MUREMYI W'ISI" YA FABRICE & MAYA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND