RFL
Kigali

Umunyamakuru Eric Niyonkuru wakoreye inyaRwanda yinjiye mu muziki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/03/2024 11:51
0


Umunyamakuru akaba n'umuhanga mu gufata no gutunganya amafoto n'amashusho, Eric Niyonkuru, yinjiye mu muziki atangirira ku ndirimbo yise "Atatenda".



Niyonkuru Eric utuye i Burayi mu gihugu cya Finland, ni umunyamakuru wamenyekanye mu bihe bishize mu bitangazamakuru birimo inyaRwanda, Igihe ndetse n'iyahoze ari Royal Tv. Yakoraga cyane mu bijyanye no gutunganya amashusho (Videographer).

Yatanze umusanzu ukomeye mu myidagaduro mu Rwanda ku bw'ubuhanga bwe mu gufata no gutunganya amashusho. Ikiganiro aheruka gukora ni ikivuga ko "Amb.Diane Gashumba yavuze kuri Rayon Sports yihebeye no ku muziki | Inshingano yawe na Perezida Kagame"

Uyu mugabo waminuje muri Mount Kenya University isigaye yitwa Mount Kigali University, abitse ikamba rya Rudasumbwa yambitswe ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye muri Ecole Secondaire St Joseph Le Travailleur (Mr ESSJT 2013-2014).

Niyonkuru wakuriye mu itorero rya ADEPER Cyahafi ndetse akaba ari naho impano yo kuririmba yazamukiye, yabwiye inyaRwanda ko impano yo kuririmba ayivoma ku babyeyi be dore ko se aririmba muri korari Sayuni yo muri ADEPER Cyahafi.

Nubwo muri iyi minsi ari bwo atangiye gushyira hanze indirimbo ze bwite, asanzwe ari umunyamuziki dore ko aho yize mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, yabaga mu itsinda rya Power Boys, icyo gihe ikigo cy’ishuri cyabakoreye indirimbo "Tunogere Imana".

Uyu muramyi mushya muzika nyarwanda yungutse, yahishuye ko Umwuka Wera yamuhase kongera gukoresha impano yahawe akavuga ubutumwa bwiza, mu gihe nk'iki. Ni bwo yaje kwandika indirmbo "Atatenda" iri mu Giswahili.

Ati "[Iyi ndirimbo Atatenda] Nayihawe mu gihe nabonaga ibihe biruhije bamwe barimo kugira ibyiringiro no kwizera Imana ko icyo yavuze izagisohoza, ikihesha icyubahiro".

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo imwinjije mu muziki mu buryo bweruye ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu guhigura no gushima ku bahawe ubuhamya n’ibitangaza Imana yabakoreye, bigakomeza abandi.

Eric Niyonkuru unafite impano yo guconga ruhago, yavuze ko inzozi afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamaze kwinjiramo "ni uko benshi bazakizwa ndetse abababaye bakongererwa ibyiringiro n’imitima ikabohorwa" binyuze mu bihangano bye.

Mu mboni ze, avuga ko muzika ya Gospel imaze kugera ku rwego rushimishije mu Rwanda, haba mu gutunganywa kw’ibihangano n’ubuhanga mu miririmbire "byateye imbere". Ati "Nanjye nzafatanya n’abandi gukorera Imana kugira ngo ubutumwa bwiza burusheho kugera kure".

Eric Niyonkuru yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo ye "Atatenda" yakoranye na Eric Reagan urambye muri Gospel, azayashyira hanze mu mpeshyi y'uyu mwaka. Ni indirimbo yakozwe n'aba Producer babiri Ben Records na Clement Level.

INKURU WASOMA: Eric Niyonkuru yarushinze na Ingabire bamaze imyaka 5 bakundana


Eric Niyonkuru winjiye mu muziki arangamije gukora indirimbo zomora imitima ya benshi


Eric Niyonkuru yisunze Eric Reagan bakorana indirimbo ye ya mbere yise "Atatenda"



Aba Producer bakoze ku ndirimbo "Atatenda", Ben Records (Ibumoso) na Clement Level (Iburyo) wanagize uruhare rwo kuyandika akaba aba muri Congo Kinshasa


Niyonkuru na Ingabire ku munsi w'ubukwe bwabo bwabaye mu 2019


Niyonkuru yakoreye inyaRwanda Tv mu myaka yatambutse agituye mu Rwanda


Abitse ikamba rya Rudasumbwa yambitswe ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye

UMVA INDIRIMBO "ATATENDA" YA ERIC NIYONKURU FT ERIC REAGAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND