Kigali

Umunyamakuru Niyonkuru Eric yarushinze na Ingabire bamaze imyaka itanu bakundana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/07/2021 16:40
2


Mu itangiriro 2:18, 24 hagira hati ‘Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye…Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.” Niyonkuru Eric n'umukunzi we bashyize mu bikorwa iki cyanditswe cyo muri Bibiliya.



Niyonkuru Eric [Neric] wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo InyaRwanda Ltd, iyahoze ari Royal Tv, n'ahandi akibanda cyane ku gufata no gutunganya amashusho, muri iyi minsi ari kubarizwa mu gihugu cya Finland aho yakoreye ubukwe n’umukunzi we Ingabire Patience [Jolie].

Finland ni kimwe mu bihugu bibarizwa mu Majyaruguru y’u Burayi, ari naho Ingabire ‘Jolie’ asanzwe atuye. Eric Niyonkuru yakoreye ibitangazamakuru bikomeye birimo, Lemigo Tv, Inyarwanda, Igihe, Ibicu Tv n’ibindi.

Ku wa 24 Nyakanga 2021, ni bwo Niyonkuru Eric yakoze ubukwe na Ingabire bamaze imyaka itanu bakundana, basezerana kubana akaramata nk'umugabo n'umugore. Ubukwe bw’aba bombi bwagombaga kubera i Kigali, gusa kubera Covid-19, bahisemo ko kubera muri Finland.

Gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwakira abatashye ubu bukwe byabereye mu mujyi wa Helsinki muri Finland.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Niyonkuru Eric yavuze ko imyaka itanu ishize ari mu munyenga w’urukundo na Ingabire Patience yise Jolie. Yavuze ko Jolie yamukundiye ko “ari umukobwa mwiza, ufite umuco, ubwenge kandi uzi icyo ashaka.”

Umuhanzi The Son umaze igihe abarizwa muri Finland ni we waririmbiye Niyonkuru Eric [Neric] na Ingabire Patience [Jolie] mu bukwe bwabo.

Eric Niyonkuru uretse kuba umunyamakuru, ni we muyobozi Mukuru w’ikigo Umbrella Cinema gifata kikanatunganya amashusho n’amafoto y’ubukwe, ibitaramo n’ibindi birori bitandukanye. Eric kandi asanzwe afite ikamba rya Rudasumbwa (Mister) yegukanye ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.


Niyonkuru Eric [Neric] yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukunzi we Ingabire

Niyonkuru avuga ko Jolie ari umukobwa w’umuco kandi uzi icyo ashaka

Umunyamakuru Eric Niyonkuru n’umukunzi we ‘Jolie’ bamaze imyaka itanu bakundana


Niyonkuru n'umukunzi we bakoreye ubukwe muri Finland






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Richard3 years ago
    Neric Muvandimwe, Congratulations. Imana izabane namwe mu buzima buri Imbere kd Muzabyare Hungu na Kobwa.
  • Sandrine mmy1 year ago
    Urugo ruhire bavandi nibyiza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND