RFL
Kigali

Uko Alyn Sano yageze ku gukorana indirimbo na Loui, umunyamuziki ukomeye muri Tanzania -AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/03/2024 15:37
0


Umuhanzikazi Alyn Sano yatangaje ko yamaze gufata amashusho y’indirimbo ye nshya yakoranye n’umuhanzi uri mu bakomeye gihugu cya Tanzania, Loui wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Hennessy’ ndetse na ‘Selema’ zabiciye bigacika.



Uyu mukobwa uherutse gushyira hanze indirimbo ye yise ‘Biryoha Bisangiwe’ amaze iminsi mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania no mu bindi bice by’Igihugu, aho yagiye muri gahunda zigamije kwagura umuziki we n’ibindi.

Yabwiye InyaRwanda, ko yamaze kurangiza umushinga w’indirimbo ye na Loui, kandi ko ari mu biganiro n’abandi bahanzi bo muri kiriya gihugu bashobora gukorana.

Ati “Indirimbo ndi kuyikorana n’uwitwa Loui, umunya-Tanzania uri mu bakomeye muri iki gihe. Ariko mfitemo imishinga myinshi ndi gukorana n’abandi bahanzi ndetse na ba ‘Producer’ ba hano.”

Loui bakoranye indirimbo, amaze iminsi acurangwa mu bitangazamakuru byo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) binyuze mu ndirimbo ze zirimo nka ‘Hennessy’, ‘Selema’ yakoranye na Musa Keys wamamaye mu ndirimbo ‘Unavilable’ yakoranye na Davido.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yageze ku gukorana indirimbo na Loui, kubera ko ari umuhanzi wubakiye ku ntego yo gukora umuziki Mpuzamahanga, kandi nawe n’iwo murongo yihaye.

Ati “Loui ari mu murongo wo gukora umuziki Mpuzamahanga, kandi nanjye ni wo ndimo. Ikindi kirenzeho ni umuhanzi ukomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.”

Uyu musore yigeze kuvuga ko yinjiye mu muziki biturutse ku nshuti ze zamwumvishihe ko afite impano yihariye, agomba gushyigikira.

Hari igihe kimwe yigeze kuririmbira abanyeshuri bagenzi be, bamubwira ko afite ijwi riremereye, ariko ariyoboye ryavamo ijwi ryiza. Ibi byatumye hari abamuha izina rya 'Leo'.  

Avuga ko yatangiye urugendo rw'umuziki asubiramo indirimbo z'abahanzi zirimo nka 'How song to sing' ya Chris Brown, iza Usher Raymond n'abandi banyuranye.

Yavugaga ko ashaka gukora umuziki akagera ku rwego rwa Chris Brown na Usher ariko cyane cyane 'mu bijyanye n'imiririmbire'.

Loui avuga ko gukora ijwi rye byamusabye kwisunga abanyamuziki banyuze muri korali, kunywa no kurya ibintu bituma ijwi rimera neza n'ibindi.

Yavuze ko hari igihe yazindukaga akajya mu ishyamba kuririmba, akitoza ahereye ku kuririmba inyajwi n'ingombajwi. Ati "Abantu banyuragaho barasekaga cyane, bamwe bakavuga ko nataye umutwe."

Mu 2021, nibwo uyu muhanzi yashyize hanze EP yise 'Lights on me' iriho indirimbo nka 'Kona', 'Hennessy', 'Unaniliza', Leo, Sawa and Lost n'izindi.

Yavuze ko indiirmbo ye 'Hennessy' yakunzwe mu buryo bukomeye 'kandi ituma ninjira neza mu kibuga cy'umuziki'. Ati "Ni indorerwamu yanjye inyereka ko nzakomeza kubana nayo. Navuga ko ari nayo ndirimbo yacuranzwe cyane mu zigize EP yanjye."

Avuga ko indirimbo 'Selema Popo' yakoranye na Musa Keys wo muri Afurika y'Epfo yagurishijwe ku rwego atari yiteze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Ati "Mu buzima iyo ugeze ku ntego yawe, ushyiramo imbaraga kugirango utazasubira inyuma."

Alyn Sano yahuje imbaraga na Loui uri mu bakomeye muri Tanzania bakorana indirimbo izasohoka mu minsi iri imbere

Alyn Sano yavuze ko yakoranye indirimbo na Loui kubera ko ari umuhanzi urangamiye isoko Mpuzamahanga


Alyn yavuze ko muri Tanzania ari mu biganiro n’abandi bahanzi bazakorana indirimbo


Alyn yagaragaje ibihe bidasanzwe ari kugirira muri kiriya gihugu gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda


KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HENNESSY’ YA LOUI

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BIRYOHA BISANGIWE’ YA  ALYN SANO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND