Sosiyete icuruza amashusho ya CANAL+ yakoze impinduka kuri Televiziyo zo mu Rwanda aho ubu arizo zizajya zibanza umuntu agifungura Televiziyo ndetse abakiriya bayo bakaba bari kwitegura ISHUSHO TV.
Ibi byabaye mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, kibera muri Car Free Zone mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu Televiziyo zo mu Rwanda zari mu myanya ya 380 kuzamura, zigomba kumanuka zijya mu myanya ibanza aho zigomba gukurikirana nk'uko byari bimeze, Televiziyo y'igihugu ikaba ariyo ibanza.
Ubuyobozi
bwa Canal + kandi bwakiriye Televiziyo nshya ya ISHUSHO TV, igomba gutangira
kugaragara kuri CANAL + mu minsi iri imbere.
Ntabwo
ari ibyo gusa kuko ubuyobozi bwa CANAL bwamaze impungenge abakiriya bayo
bibazaga uko bazareba imikino ya UEFA Champions League izakinwa umwaka utaha mu
isura nshya. Imikino ya UEFA Champions League igeze aho rukomeye kuko amakipe
yabashije kugera muri ¼ yamaze kumenya ayo azahura nayo mu nzira igana ku gikombe.
Impuzamashyirahamwe
y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi yakoze impinduka mu irushanwa
ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League) zirimo kongera
amakipe akaba 36 ndetse n’uburyo bw’imikinire bukaba bwahindutse.
Mu
kiganiro cyatanzwe na CANAL+ Rwanda kuri wa Gatanu, tariki ya 15 Werurwe 2024,
ubwo yegeraga abakiriya bayo ahazwi nko muri Car Free Zone yaboneyeho
kuborohereza iyo mikino no kubamara impungenge ku irushanwa rikurikira.
Umuyobozi
Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko mu ntego yabo bahisemo
gukomeza kwegereza Abanyarwanda ibyiza binyuze muri gahunda yashyizweho ya
‘Ibyiza ku Bawe’.
Ati
“Twahisemo kubereka Shampiyona zose zikomeye i Burayi. Icyo tugira ngo
dushyireho umucyo ni uko tugifite Champions League. Umwaka utaha ntabwo imikino
yose tuzayibona ariko imikino myiza tuzaba tuyifite kuko tuzahera muri ⅛.”
Kuva
mu mwaka w’imikino wa 2024-25 buri kipe izajya ikina n’amakipe umunani
atandukanye aho izajya ikina imikino ine mu rugo ndetse n’indi ine hanze, nyuma
habarwe amanota yagize.
"Ibyiza ku Bawe", ni gahunda ya CANAL + igamije guha ibyiza byose bishoboka abakiriya bayo ndetse n'abandi bashya
Muri uku kwezi kwa Werurwe, Televiziyo zigera kuri 5 zirimo na KC2 zizatangira kugaragara mu buryo bwa HD
Kuri ubu kandi, uragura ifatabuguzi wari usanganwe ukongezwa iminsi 15 y'ubuntu wirebera CANAL +
TANGA IGITECYEREZO