Kuri iki cyumweru mu mujyi wa Kigali, hasojwe amahugurwa y’abakaratika basaga 60, bavuye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, aho bahuguwe ku buhanga bw’uyu mukino ndetse n’uburyo wakomeza gutera imbere mu Rwanda.
Ni
amahugurwa yamaze iminsi 2, aho yatangiye ku wa 6 tariki 9 Werurwe, akaba
yarashojwe kuri iki cyumwe tariki 10 Werirwe. Aya mahugurwa kandi, akaba
yarabereye ku kigo cya Kigali Elite Sports Academy(KESA), ayoborwa na Sensei James
Opiyo ukomoka muri Uganda akaba impuguke muri uyu mukino.
Ni amahugurwa
yateguwe na Kigali Elite Sports Academy ku bufatanye na Federasiyo ya Karate mu
Rwanda (FERWAKA). Sensei James Opiyo watanze aya mahugurwa, yari aje ku nshuro
ya kabiri mu Rwanda, akaba yishimiye urwego karate yu Rwanda iriho imaze kugera
kugeraho.
Nkurunziza Jean Claude wateguye aya mahugurwa akaba n'umuyobozi wa (KESA), yashimiye abitabiriye aya mahugurwa,abasaba ko ubumenyi bakuyemo bagomba kubusangiza abandi. Yashimiye kandi byimazeyo Sensei OPIYO James ku mwanya yabahaye cyane ko kumubona biba bitoroshye.
Rurangirwa
Guy uyobora Japan Karate Association (JKA), akaba ari umwe mu bitabiriye aya
mahugurwa, yashimiye cyane abateguye aya mahugurwa. Ababwira ko ibi ari
iby'agaciro kuko ari ukubaka karate nyarwanda no gufasha abakiri bato no kubaha
iby'ingenzi muri uyu mukino cyane ko kwiga ari uguhozaho, ndetse yibutsa
abitabiriye aya mahugurwa ko kubona umutoza uri ku rwego nk’uru ari umugisha.
Niyongabo
Damien umuyobozi w'urugaga nyarwanda rw'umukino wa karate, yashimiye cyane
abateguye aya mahugurwa, bakanazana umwarimu uri ku rwego mpuzamahanga kugirango
atange ubumenyi ku bakaratika b’u Rwanda yasabye kandi abandi bakaratika bakuru
n'abandi bose bajya bategura amahugurwa ko bakwiriye gushyigikirana bagasenyera
umugozi umwe cyane ko byose ari ukubaka karate y’u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO