Kigali

Ali Kiba yongeye kubura ihangana rye na Diamond

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:10/03/2024 17:43
0


Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Ali Kiba uhanganye byeruye na mugenzi we Diamond Platnumz, yamuritse ku mugaragaro Radiyo na Televiziyo, bituma benshi bavuga ko ari uburyo bwo gukomeza ihangana rye na Diamond nawe usanzwe ufite igitangazamakuru.



Umuhanzi Ali Kiba avuga ko ibintu byose afite birimo ubutunzi n'ubwamamare abikesha itangazamakuru, bityo agahamya ko ari ryo ryamugize uwo ariwe uyu munsi.

Agira ati" Igitangazamakuru ni ikintu gikomeye kandi gifite ubushobozi buri ku rwego rwo hejuru, itangazamakuru niryo ryagize Ali Kiba uwo ariwe uyu munsi".

Ali Kiba kandi yakomeje avuga ko buriya atajyaga aryama ngo asinzire atarabona igitangazamakuru cye iruhande rwe. Agira ati" Ntabwo naryamaga ngo mbone agatotsi igihe cyose nari ntaragira igitangazamakuru cyanjye iruhande rwanjye, umutima n'ubwonko byahoraga bibimbaza".


Ariko nubwo yashinze igitangazamakuru cye, hari abantu bahise batangira kubihuza n'ibibazo asanzwe agirana na Diamond Platnumz byo guhora mu ihangana n'umwiryane bikomeye, bakemeza ko yashakaga gukomeza gushora ihangana kuri Diamond Platnumz nawe ufite igitangazamakuru cye kitwa Wasafi Media, bityo akaba yashakaga ko igitangazamakuru ke gihangana n'icya Diamond.

Aba bombi babaye mu ihangana kuva kera cyane, aho bahoraga barebana ay'ingwe kugeza aho badashobora no guhura ngo umwe asuhuze undi.


Bari kuvuga ko Ali Kiba agamije gukomeza guhangana na Diamond 

Ali Kiba yigeze gutangariza ikinyamakuru Tanzania Kwanza Tv ko urwango n'umwiryane byagiye bivugwa hagati yabo byatangiye mu mwaka wa 2012 kugeza na n'ubu batariyunga.

Yavuze ko Diamond yasabye Ali Kiba ko yajya mu ndirimbo yarimo akoraho yise 'Single Boy' ariko Ali Kiba akabyanga kubera ko yari yahisemo kuyikorana n'umuhanzi Lady Jaydee, icyo gihe Diamond akomeza gutsimbarara ngo bamushyire mu ndirimbo ariko Ali Kiba arabyanga kubera ko yari yafashe umwanzuro ntakuka.


Ihangana rya Ali Kiba na Diamond Platnumz ryatangiye kuba kera

Ali Kiba avuga ko yatunguwe cyane no kujya kubona akabona mu bitangazamakuru bitandukanye biri kumushinja ubugome n'ubuhemu ku bwo gusiba igitero Diamond yari yaririmbye muri iyo ndirimbo (Single Boy) kandi mu by'ukuri Diamond nta gitero yari yaririmbye kuko yari yamwangiye, ahubwo akaba yarabikoze (Diamond) agamije gusebya izina rye.

Si ibyo gusa kandi kuko Kiba yavuze ko Diamond yari atangiye kujya amwiyemeraho, amwishongoraho ndetse anamusuzugura rugeretse.


Diamond na Ali Kiba ntabwo bajya imbizi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND