RFL
Kigali

Perezida Kagame yahishuye ubusobanuro bw’amazina yise Abuzukuru be

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:8/03/2024 14:17
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko amazina y’abuzukuru be aribo Anaya Abe Ndengeyingoma na Amalia Agwize Ndengeyingoma (Abe na Agwize) asobanura icyo yifuza, icyo abifuriza ndetse n’icyo yifuriza abanyarwanda bose muri rusange.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’Igihugu, byabereye muri BK Arena, asubiza uwari umubajije icyo yifuriza abuzukuru be babiri b’abakobwa ndetse n’urungano rwabo muri rusanga, Perezida Kagame, yavuze ko buri zina rifite ubusobanuro.

Yagize ati: ’’Mu mazina nabise nabigize mbigendere kuko harimo Philosophy, uwa Mbere namwise Abe, biva mu kuba ari ko iyo bivuze ngo Abe, abe uwo ari we, abe uwo ashaka kuba, ni cyo gituma namuhaye iryo zina’’.

Umukuru w’igihugu yavuze ko umwuzukuru we wa Kabiri yamwise Agwize, ati: ’’Uwa Kabiri umukurikira mwita Agwize, kugwiza bivuze uburumbuke, agwize ibyo azatunga, ibyo yifuza, Values byose abigwize. Ngo muri ayo mazina, icyo nifuza, icyo mbifuriza, icyo nifuriza abanyarwanda byose bibe birimo".

Umwuzukuru wa mbere wa Perezida Kagame, Anaya Abe Ndengeyingoma, yavutse kuwa 19 Nyakanga 2020 naho uwa Kabiri ari we Amalia Agwize Ndengeyingoma, yavutse tariki 19 Nyakanga 2022.

Perezida Kagame ni inshuti magara y'abuzukuru be

Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma, bakoze ubukwe muri Nyakanga 2019. Umunsi nyir’izina w’amateka y’isezerano ryo gushyingirwa imbere y’Imana hagati y’aba bombi wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga mu birori byitabiriwe n’abantu bo mu miryango n’abandi batumirwa.

Mu mpera z'Ukuboza 2018, ni bwo Ange yasabwe anakwa na Bertrand Ndengeyingoma, ndetse ibi birori byitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame.

Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma n'abana babo (Abe na Agwize)

Perezida Kagame n'umwuzukuru we wa Kabiri, Agwize


Perezida Kagame n'umwuzukuru we mukuru, Abe


Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibiroro by'Umunsi w'Umugore, yaburiye abagabo bagikubita abagore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND