Perezida Paul Kagame yavuze ko Umugore ari Inkingi y'Umuryango n'Igihugu, bityo akwiriye uburenganzira bungana n'ubw'abandi, kandi akwiriye kurindwa ihohoterwa aho riva rikagera.
Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu
tariki 8 Werurwe 2024, mu birori byabereye muri BK Arena mu kwizihiza Umunsi
Mpuzamahanga w'Umugore.
Ni ibirori byitabiriwe n'abantu barenga 7,000. Umukuru
w'Igihugu yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ari 'Umunsi ukomeye cyane'. Yavuze ko kuvuga umugore ahera mu Rwanda kuko ari byo byo kwitaho
cyane.
Ati “Kuvuga umugore mpereye mu Rwanda niho bindeba
cyane ariko uwashaka yakubakira n’aho akajya n’ahandi kuko uyu ni umunsi
w’abagore, w’umugore ku Isi hose."
Umukuru w'Igihugu yibukije uruhare rw'umugore mu
mateka y'Igihugu ariko cyane cyane mu kubaka Igihugu cyacyu aho 'cyagize
amateka atari meza akagisenya'.
Ati “Turahera iwacu, ndetse tugahera ku gushaka
kwibuka, uruhare rw’umugore mu mateka y’igihugu ariko cyane cyane mu kubaka
igihugu aho cyagize amateka atari meza, akagisenya ariko noneho mu kongera
kucyubaka, umugore yagize uruhare runini cyane.”
Yavuze ko umugore yagize uruhare runini mu kongera
kubaka u Rwanda nyuma yo guhura n'amakuba y'icuraburindi rya Jenoside yakorewe
Abatutsi.
Akomeza agira ati "Umugore yagize uruhare mu iterambere
ry'igihugu mu buryo bw'ubukungu, ariko icyabanje ni mu buryo bwo kubaka umuryango
nyarwanda. Ni nayo mpamvu twashoboye kongera gushyira abanyarwanda hamwe,
kongera kwiyubaka, uruhare runini rwagaragaye ku mugore w'umunyarwanda..."
Perezida Kagame yavuze ko mu kubohora 'iki gihugu' n'umugore
yagize uruhare kuko no 'ku rugamba bari bahari'.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko umugore ari "umubyeyi
urerana abana nari ngiye kuvuga ngo akarera n'abagabo".
Ati "Abagabo ubwo mutureba aha turirarira gusa
ariko udafite umugore umufasha akamwubaka biba ingorane. Urumva rero niyo
mpamvu umugore yitwa ko ari inkingi y'urugo."
Yavuze ko umugore ari umuntu adasanzwe mu buzima kuko
'abazwa ibyo mu rugo akabazwa n'ibyo hanze'.
Perezida Kagame yavuze ko nta muntu utari ukwiye kumva neza
impamvu umugore yahabwa ijambo n'uburenganzira. Ati "Ahatumvikana nihe
se?."
Ahubwo igikwiriye kumvikana neza ni ukutitambika imbere
ye ngo umubuze amahoro n'ibindi agenewe nk'ubureganzira nk'ubwa buri muntu wese.
Yamaganiye kure ihohoterwa rikorerwa abagore, avuga ko
nta muntu ukwiriye kubyihanganira, kandi ibi bigomba gutangirira ku mugore
akabyumva.
Yavuze ko hari abagore bashobora kwihanganira
ihohoterwa ahanini bitewe n'amateka, ariko siko byagakwiye kugenda. Ati “Ibintu
by'ihohoterwa byo ni ugukabya. Ntabwo bikwiriye kuba na gato. Ntabwo bikwiriye
na rimwe. Nta n'ubwo abantu bakwiriye kubyihanganira. Reka mbanze mpera no ku
mugore ubwe, ntakwiye kubyihanganira.”
Perezida Kagame yavuze ko nta mugabo wakabaye ukubita umugore
we, kandi ko Leta yashyizeho amategeko ahana kandi abuza ihohotera ryo mu ngo.
Ati "Iyo umugabo yarakaye, iyo yabuze ikindi
akora, umujinya wose akawumarira ku mugore, ubwo se nta n'ubwo nzi ko icyo ari
ikinyarwanda icyo ng'icyo. Si amajyambere, si Ikinyarwanda, ntabwo biri mu muco
Nyarwanda, byavuye he? Bituruka he? Umugabo ukubita umugore, wagiye ugahimbira
ku bandi bagabo bagukubita. Aho se harimo bugabo iki? Ibyo ntibikwiriye kuba na
rimwe!
Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko ikibabaje ari uko
abagabo benshi bakubita abagore batamenyekana ariko 'ubundi baba bakwiriye
kubibazwa n'amategeko'.
Ati "...Amategeko akwiriye kubihanira, akwiriye
kubibuza. Ariko noneho n'umuco ukwiriye kubibuza, ukwiriye kubihagarika..."
Yavuze ko imiryango ibanye neza bitanga amahoro mu
miryango no ku gihugu, bikarenga kuba bubakanye urugo, ahubwo bakubaka igihugu
'buri wese iyo agize ituze'.
Yavuze ko abona uruhare rw'umugore mu iterambere ry'Igihugu,
kandi ni ibintu yanabonye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yahamagariye
abagore kujya mu nzego z'ubuyobozi, kuko bakwiriye kubyumva, kandi buri wese
akajyayo 'nk'umuntu afite uburenganzira'.
Ati “Ahafatirwa ibyemezo byukaba igihugu cyangwa
biyobora igihugu bigiteza imbere ntabwo waheza umugore. Abagore rero
turabahamagarira kwitabira, mwumve kandi ko ari uburenganzira bwanyu mugire
n’ubushake bwabyo.”
“ Kujya mu nzego z’ubuyobozi ndetse ntujyeyo
nk’umugore, ujyeyo nk’umuntu ubifitiye uburenganzira, nugerayo mu gukemura
ibibazo igihugu gifite, uzibuka ko nk’umugore, abagore bafite ibyo babuzwa no
kuba abagore, icyo gihe mu ngamba zifatwa mu nzego za leta wibuke ko icyo
kigomba gukemuka.”
Umukuru w'Igihugu yavuze ko mu kubaka umutekano w'Igihugu
nta mugore ukwiriye guhezwa. Yabwiye abagore kumva ko ntawe ukwiriye kubabuza
uburenganzira bw'abo, kandi bakwiriye kubiharanira.
Yababwiye ko iyo 'umuntu ataguhaye uburenganzira'
uhagaruka ukabushakisha. Mu ijambo rye, kandi yibukije buri munyarwanda ko
ntawe ukwiriye gutekereza ko azamuha uburenganzira, ahubwo akwiriye guhagaruka
akabwiha.
Perezida Kagame yavuze ko umutekano n'uburenganzira bw'u Rwanda
'ntawe wo kubisaba'. Ati "Urabiduha ku neza cyangwa ku byo ntavuze."
Yanabwiye abagore kuzirikana uyu munsi nk'urugendo
rw'aho bavuye, aho bagana ndetse n'aho bagana. Ariko kandi uyu munsi ukwiriye
guhora batuma bisuzuma, bareba aho bavuye ndetse n'aho bageze.
Yisunze indirimbo 'Ndandambara' yamamaye mu buryo
bukomeye mu gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu mu 2017, Perezida Kagame yavuze
ko 'kuri uyu munsi utwibutse iyo nzira, ndandambara'.
Perezida Kagame yavuze ko umugore ari inkingi y’umuryango
n’Igihugu
Perezida Kagame yavuze ko imbogamizi zirimo
ihohoterwa, kwitambika imbere y’umugore kumubuza ibimugenewe cyangwa uburenganzira
zigomba kuvanwaho
Perezida Kagame yavuze ko abagore bafite imbaraga nyinshi mu rugendo rwo kubaka Igihugu
TANGA IGITECYEREZO