RFL
Kigali

Clapton Kibonge yavuze ibyabaye ku muryango we nyuma yo kubikwa akiri muzima

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:4/03/2024 11:07
0


Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge] wamamaye muri filime nyarwanda arasaba inzego zishinzwe kurenganura abantu ko zakurikirana abakoresha imbuga nkoranyambaga babangamira abandi, binyuze mu gutangaza amakuru mpimbano nyuma y'uko abitswe akiri muzima, bikamugiraho ingaruka n'umuryango we.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com,  Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge yagarutse ku makuru yamuvuzweho bamubika ko yapfuye kandi akiri muzima bimutera agahinda.

Ni nkuru yababaje uyu mukinnyi wa filime n'abakunzi be, bimutera kugaruka ku gahinda byamusigiye, gusa asabira umugisha ku Mana ababikoze.

Clapton yavuze ko uretse kumusabira ku Mana nta kindi yabwira uwakwirakwije iyi nkuru.

Clapton Kibonge yavuze ku ngaruka zimwe na zimwe zageze ku muryango we nko gukuka imutima, kugira ubwoba kwa bamwe bakunda umuryango, bahamagara buri kanya bumva ko yaba akiriho.

Ati “ Njyewe nta kindi namusabira ku Mana uretse kumubabarira kuko atazi ibyo akora. Buriya mba nanditse kuriya ariko ibijyanye n’ingaruka biba byangizeho mba nirinze kubivugaho cyane”.

Calapton avuga ko aba bantu bakurikiranwa n’ababishinzwe kuko babangamira bamwe bagakura umutima  imiryango y'abo babitse bagihumeka.

Ati “Ni bibi bikura imitima imiryango yacu.Nk'ubu kuva mu gitondo mba nabyutse nakira ama telefone ambaza ko ndiho.Ababishinzwe babikurikirane kubera ko bihungabanya imitekerereze y’abantu badukunda”.

Ibi yabitangarije InyaRwanda nyuma y'uko ashyize amashusho ku rubuga rwa Intagram ye yakoreshejwe n'uwiyise Imbega News Tv kuri Youtube, yanditse ho amagambo avuga ko yitabye Imana aherekejwe n’amagambo y’impine akoreshwa ku muntu wamaze gushiramo umwuka azwi nka RIP “ Rest in Peace” cyangwa se ruhukira mu mahoro.

Kibonke yanditse munsi yayo ati “ Imana ibababarire kuko mutazi ibyo mukora”.

Aya makuru yavugurujwe na nyirubwite, ahumuriza abakunzi be avuga ko akiri ho kandi ko akomeje ubuzima bwe nk'ibisanzwe. 

Uyu muco wo guhimba inkuru zivuga ko abantu bapfuye zikunze kwibasira abantu bubatse izina mu myuga runaka, abiganjemo abakoresha urubuga rwa YouTube,bakabikoresha bashaka gukurura amaso y’abantu nyamara bikangiza amarangamutima y’abavuzweho.

Clapton Kibonge wakunzwe na benshi muri filime “Umuturanyi Series” akaba ari nawe uyandika, yasabye inzego z’ubuyobozi gukurikirana bene abo bantu bari gukoresha amazina y’abantu mu nyungu zabo kandi mu buryo bubi.

Si uyu gusa bibayeho kuko mu minsi ishize hari amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga  avuga ko Dogiteri Nsabi  yitabye Imana  yuma aza kubinyomoza  mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.

Umuntu utaramenyekana yatangaje ko Clapton Kibonge yitabye Imana


Uyu munyarwenya yavuze ko abasabira umugisha ku Mana


Kibonke akaba nyiri filime " Umuturanyi Series " yabitswe akiri muzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND