Dogiteri Nsabi yavuze ku nkuru zacicikanye zimubika

Cinema - 12/02/2024 11:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Dogiteri Nsabi yavuze ku nkuru zacicikanye zimubika

Nsabimana Eric ukoresha Dogiteri Nsabi nk’amazina y’ubuhanzi yavuguruje inkuru zimaze iminsi zimuvugwaho, zimubika ko yamaze gushiramo umwuka atakiri mu mubiri, yemeza ko agihumeka

Dogiteri Nsabi uri mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda yamenyekanye muri filime zirimo iza Killaman ndetse akundwa mu gutambutsa urwenya no mu bitaramo bitandukanye bihuza abafite aho bahuriye n’uyu mwuga.

Nsabi ukomoka mu Ntara y’Amajyaruguru yatangiye kugerwa amajanja, kuko hari inkuru n’amafoto amwe n’amwe akwirakwizwa bivuga ko yamaze kwitaba Imana, bikamutera kwibaza byinshi ariko ubuzima bugakomeza nk’ibisanzwe.

Nsabi, akoresheje urubuga rwe rwa WhatsApp, yagaragaje ifoto banditsweho amagambo bandika ku muntu wapfuye asezerwa. Iyo foto yanditsweho amagambo agiri ati" RIP" cyangwa se Ruhukira mu Mahoro mu magambo arambuye.

Mu kiganiro na InyaRwanda yatangaje ko, iyo foto yayikuye kuri Facebook yanditseho amagambo agaragaza ko yatabarutse, gusa atangaza ko ibyo bitamutera ubwoba kuko n’ubundi ariyo nzira ya buri wese utuye ku Isi.

Ati “ Ntabwoba bintera kuko n’ubundi nzataha ".

Uyu musore ukiri muto akomeje kwamamara binyuze mu mwuga wo gukina filime no kwagura ibikorwa bijyanye no gutambutsa urwenya.

Nsabi wakuze yarihebeye uyu mwuga, amaze kuba umwe mu batunze Youtube Channel zirebwa kandi zinyuzwaho ibihangano bye bwite nka Dogiteri Nsabi Comedy.

Ibi yabitangaje abifatanije no gushimira benshi bamukurikira kuri Instagram. Nsabi yageneye ubutumwa abantu bagera ku bihumbi 100 bakamukurikira kuri Instagram.

Ati “Ubu mwangurira akantu tugafatanya kwishimira aba bankurikira kuri Instagram, babaye ibihumbi 100. Uwakanze follow wese Imana imuhe umugisha ".


Nsabi yakunzwe mu gutambutsa urwenya ndetse agaragaza umwihariko mu myambarire, mu mvugo ye, ndetse yigarurira Imitima ya benshi binyuze mu mpano ze n’imyuga akora

  

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...