RFL
Kigali

Yayoboye True Promises! Bonnke wavomye indirimbo i Kanyarira ageze kure akora umuziki ku giti cye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/02/2024 7:47
0


Bonnke Mbonigaba wahoze ari Umuyobozi wa True Promises Ministry mbere y'uko ajya kuba mu Bwongereza, ageze kure urugendo rwo kuririmba ku giti cye yatangiriye ku ndirimbo yakuye ku musozi wa Kanyarira.



Nubwo yatangiye gukora umuziki ku giti cye, avuga ko akiri no mri True Promises. Ati "Oya rwose ntacyatuma mpagarika gukorera muri True Promises kuko na hano UK dufiteyo True Promises ndimo gukora ibishoboka kugira ngo ikore cyane kuruta mbere".

Bonnke Mbonigaba usigaye utuye mu Bwongereza, avuga ko muri uru rugendo atangiye rw'umuhanzi wigenga, arangamiye "kuvuga ubutumwa mu ndirimbo kugera ku rwego ibitangaza by’Imana bikoreka binyuze mu kuramya Imana no kuyihimbaza". 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bonnke yavuze ko inzozi ze kuri True Promises yahihibikaniye ari ukubona "Imana ikiza imitima y’abantu, abatarakizwa bagakizwa". Ati: "Turifuza ko True Promises iba itsinda rizana impinduka nziza mu bwami bw’Imana, ububyutse ku isi yose. Isi ikongera kwambara imbaraga z’Imana".

Ubu afite indirimbo nshya "Twakuvaho tukajya he", ije isanga iyo yahereyeho yitwa "Umuyoboro" yakuye i Kanyarira nk'uko yabidutangarije ati "Nayiherewe ku musozi w'amasengesho witwa Kanyarira, Imana yari impishuriye imiyoboro nkwiye gukoreramo nsabana nayo ariyo:  

Umuyoboro wo kuramya, gusenga ndetse n'uwo gushima Imana. Icyo gihe hanzamo Iyo nyikirizo (Chorus) noneho nsanga abari muri Yesu dukwiriye kwishima kuko intsinzi yabonekeye muri we kandi ko ariwe muyoboro w'ibyiza byose tubona. Mvuga ko nzarangura ngatera hejuru nkaririmba izina rya Yesu uko nshobozwa nawe".

Yavuze ko mu mwaka wa 2024 "nta mishinga irenze gukorera Imana uko tuzashobozwa nayo kwamamaza ubutumwa bwiza". Bonnke yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 7, kugeza n'uyu munsi kandi "nzarinda nsaza nkiri muri uwo muhamagaro".

REBA INDIRIMBO NSHYA "TWAKUVAHO TUKAJYA HE" YA BONNKE MBONIGABA



Bonnke Mbonigaba yayoboye True Promises igihe kitari gito


Amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri kuva atangiye kuririmba ku giti cye


Indirimbo ye ya mbere yayikuye i Kanyarira ubwo yari yagiye gusengerayo

Bonnke yashyize hanze indirimbo ye kabiri yise "Twakuvaho tukajya he"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND