RFL
Kigali

Imbamutima za Sharon Gatete uri kuminuza mu muziki washyize hanze Album ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/02/2024 15:01
0


Umuramyi Sharon Gatete uri gusoza amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'umuziki, yagaragaje ko umutima we usendereye amashimwe nyuma yo gushyira hanze Album ye ya mbere yise "Nzategereza".



Sharon Gatete ni umunyempano bidashidikanwaho kandi wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yarahuye ubumenyi ku Nyundo ndetse akaba yarakujijwe n'amata y'Umwuka adafunguye dore ko avuka mu muryango w'Abatambyi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Sharon Gatete uri kubarizwa muri Kenya aho ari kwiga umuziki muri Kaminuza yitwa Daystar University, yatangiye agira ati: "Umutima wanjye wuzuye amashimwe menshi kuba album birangiye isohotse na video yayo ya mbere". 

Ni album igizwe n'indirimbo 8 yari imaze igihe itegerejwe cyane n'abakunzi b'uyu muramyi, ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Benjamin Pro na Jado Keys, bose bakaba abanyeshuri biganye na Sharon Gatete ku Nyundo. 

"Nzategereza Live Album" igizwe n'indirimbo 8 arizo; "Nzategereza live version", "Ibuka", "Emmanuel", "Rwanda Shima Imana", "Inkuru nziza", "Inzira, Ukuri n'Ubugingo" ft Ngenzi Jonathan, "Ntutinye" ft Les Gatete (Her sisters) na "Nabonye umukunzi mwiza hymn" ft Rhodah A, Merci worshipper, Jazivah J na Favor Genevieve.

Sharon Gatete wakuriye muri Kingdom of God Ministries, ubu akaba ari gukora umuziki ku giti cye, avuga ko byamugora gushimira abantu abavuze mu mazina ku bw'uruhare bagize kuri Album ye. Ati: "Gushimira ntoranya birangora ariko ndashimira cyane Imana yo isohoza amasezerano kandi yatugiriye ubuntu bwo kuyikorera".

Yanashimiye umuryango we cyane "ababyeyi banjye n'abavandimwe cyane", ashimira Urugero Medi Group cyane cyane umuyobozi wayo Ntamvutsa Arnaud Paul n'umuryango we "basunitse career yanjye kuva natangiye", ashimira YB Foundation, RSAM (Nyundo school of music), L'Espace n'itorero rye Revival Temple.


Sharon Gatete yishimiye cyane gushyira hanze Album ye ya mbere

Sharon yavuze ko ashimira kandi inshuti ze za hafi zahagararanye nawe cyane mu gukora iyi Album, ashimira Kingdom of God Ministry, abashumba benshi muri Kigali bahagararanye nawe biciye mu babyeyi be b'abashumba, Director Musinga, Producer Benjamin.

Yunzemo ati "Ndashimira cyane uwo bita Jado Keys na Ngenzi Jonathan ari bo twahagararanye guhera muri composition y’indirimbo, arrangements, practice direction, mpaka kuri 'Live recording' ndetse na production iba mbere y’uko zisohoka, nkasoza nshimira Esther College Scholarship Program ibarizwa muri Africa New Life Ministries".

Mu mezi 9 ashize ni bwo Sharon Gatete yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "Umukunzi". Yakiriwe neza dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 43 kuri Youtube. Yakurikijeho "Nzategereza" ari nayo yitiriye Album ye ya mbere y'indirimbo 8 zabimburiwe na "Kumbuka" [Ibuka] yageze kuri Youtube kuwa 16 Gashyantare 2024.

INKURU WASOMA: Sharon Gatete ufite inzozi zo gukomeza kwiga muzika kugera kuri PhD agiye gukora igitaramo cya mbere

Sharon ati "Indirimbo zanjye zose zamaze kugera kuri 'Digital platforms' za audio zose, video nazo ndimo ndagenda nzibaha kuri YouTube imwe imwe, ni ukuguma bakurikirana uko video zisohoka, hanyuma uburyo bwo kunshyigikira n'ubu; World Remit: +250781700500, Equity bank: 4013112102779 na Momo Pay Code: *182*8*1*631608#".

Yikije ku ndirimbo "Umukunzi" yamwinjije mu muziki nk'umuhanzi wigenga, ahishura ko ivuga "kuri experience nagize kuva namenya urukundo rw'Imana nizera ko n'undi wese ari ko arubona". Yavuze ko "Nzategereza" ishishikariza abayumba gutegereza ku Mana bakomeye kandi baturije mu kuyizera, "ivuga no kubuhamya bwanjye ku bijyanye nabyo".


Sharon Gatete wakuriye muri Kingdom of God yakiriwe neza nk'umuhanzi wigenga

Uyu mukobwa ukiri muto mu myaka ariko wagutse cyane mu mpano no mu buhanga mu kuririmba, avuga ko abizi neza ko Imana yamuhamagaye ikamuha impano z'umuziki kugira ngo azikoreshe ayikorera. Yongeyeho ko yamuhaye urukundo rw'umuziki kandi "inyobora kuwiga kugira ngo nzawukore mu buryo butandukanye".

Kuba akora umuziki yaranawize muri Kaminuza, yavuze ko mu mboni ze ari ukugira ngo azaheze inguni zose mu guhesha izina ry'Imana icyubahiro. Yongeyeho ko ari "ubuntu buhebuje kuba ari njye yahitiyemo ikintu gikomeye nk'icyo noroheje cyane".

Sharon Gatete avuga ko mu myaka icumi iri imbere yibona "ari umunyarwandakazi w'umunyamuziki ku rwego mpuzamahanga, kandi ufite benshi cyane cyane abana n'abagore bavurwa n'ibyo Imana yamushyizemo, uteye Ishema Imana, igihugu cye ndetse n'umuryango we".

Sharon Gatete ni umunyarwandakazi w'umunyamuziki wa kinyamwuga, wakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza we. Avuka mu muryango w'abana 5, akaba ari uwa 2. Babiri muri barumuna be nabo bararirimba, bakaba banafitanye 'Collabo' kuri album ye ya mbere. Indirimbo yitwa "Ntutinye" ya Luc Buntu basubiyemo. 

Avuka ku babyeyi babiri b'abashumba [ni abapasiteri] ari bo Pastor Godfrey Gatete na Pastor Peace Gatete, bayoboye itorero Revival Temple church riba mu mujyi wa Kigali i Remera muri Ruturusu ya 2, akaba ari naho ateranira igihe cyose ari mu Rwanda. 

Amaze igihe kirenga ikinyacumi akorera Imana mu muziki ariko mu matsinda nka Kingdom of God Ministry yajyanywemo na mubyara we, ndetse no muri Urugero Music Academy yajyanywemo n'amarushanwa yabo yatsinze, akaba ari aho 2 yagiye amenyekanira cyane.


Sharon Gatete avuga ko azakomeza kwiga umuziki kugeza abonye Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD)

Sharon Gatete yatangiye umuziki we ku giti cye mu mwaka wa 2023 mu kwa Gicurasi. Muri Gashyanare uyu mwaka ni bwo yateye intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw'umuziki ashyira hanze album ye ya mbere yise "Nzategereza".

Ni Album yakoze nyuma yo gusoza amasomo y'umuziki mu ishuri rya Nyundo School of Music ryimukiye i Muhanga rikaba risigaye ryitwa "Rwanda School of Creative Arts and Music". Ni nyuma kandi yo gutangira kaminuza muri 'B.A in Music' mu gihugu cya Kenya muri kaminuza yitwa Daystar University. 

Sharon avuga ko abo yagarutseho bose basobanuye ikintu gikomeye mu muziki we. Ati "Mboneraho no gushimira abo mvuze bose muri Biography yanjye kuko bafite uruhare runini mu ho ngeze uyu munsi, nterwa imbaraga n'ishema no kugaragirwa n'urukundo n'imbaraga zabo".

Sharon Gatete ashoye imiziki mu muziki wa Gospel kuko avuga ko azawukora ubuzima bwe bwose. Aherutse kubwira inyaRwanda ko afite inzozi zo kwiga umuziki kugera kuri PhD. Amashusho y'indirimbo ye "Kumbuka" yabimburiye iziri kuri Album ya mbere, yafatiwe mu gitaramo yakoze kuwa 03/08/2023 ku Kacyiru kuri L'Espace. 

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KUMBUKA" (IBUKA) YA SHARON GATETE



Sharon yifuza kuzajya aririmba abantu bagakira indwara zitandukanye


"Iyaguhaye umwana we Yesu ntacyo yakwima na kimwe" Sharon mu ndirimbo "Ibuka"


Yashyize hanze Album iriho indirimbo yakoranye n'abavandimwe be


Indirimbo akomeje gushyira hanze uhereye ku ya mbere kugeza ku iheruka "Kumbuka" ziri kwerekwa urukundo rwinshi


Sharon Gatete ni umwe mu bagize itsinda Kingdom of God Ministries ribarizwamo amazina azwi nka Yayeli na Kadogo


Indirimbo ye "Kumbuka" (Ibuka) yaryoheye benshi nk'uko bigaragara mu barenga 110 bayitanzeho ibitekerezo


Sharon avuka ku babyeyi b'Abapasitori bakaba bamushyigikiye cyane mu muziki 

Amashusho y'indirimbo agiye gushyira hanze mu bihe biri imbere yose zafatiwe mu gitaramo yakoze mu 2023 kuri L'Espace

REBA INDIRIMBO "UMUKUNZI" SHARON GATETE YATANGIRIYEHO


REBA INDIRIMBO "NZAEGEREZA" SHARON GATETE YAHERUKGA GUSHYIRA HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND