Kigali

Sharon Gatete ufite inzozi zo gukomeza kwiga muzika kugera kuri PhD agiye gukora igitaramo cya mbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/07/2023 15:01
0


Yize umuziki ku nyundo, ari mu baririmbyi bakunzwe mu itsinda rya Kingdom of God Ministry, afite ijwi ritangaje, akaba umwe mu baririmbyi 10 baririmbye mu ndirimbo "Narababariwe" yahuje abaririmbyi b’Ibyamamare. Uwo ni Sharon Gatete wize umuziki ku Nyundo, ugiye gukora igitaramo cye cya mbere.



Sharon Gatete ni umwe mu baramyi b'abahanga ukunzwe kwiyambazwa n'abahanzi banyuranye ahanini bitewe n’ijwi rye ryuje ubuhanga n’imiririmbire yo ku rwego rwo hejuru. Aherutse kubishimangira mu ndirimbo yise ‘’Nzategereza’’ imwe mu ziryoheye amatwi kandi zikoze neza.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, kuri ubu akomeje imyiteguro y’igitaramo cya cya mbere yise ’’Nzategereza Live Concert" azafatiramo amajwi n’amashusho y’indirimbo ze nshya. Ni nyuma y'uko atangiye kuririmba ku giti cye dore ko ubusanzwe azwi cyane muri Kingdom of God Ministries.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Sharo Gatete yavuze ko impamvu yitiriye iki gitaramo iyi ndirimbo "Nzategereza", ni ukubera ko "ifite ubusobanuro bunini ku buzima bwanjye n’uburyo yakiriwe byanyongereye imbaraga zo kurikomeza".

Agaruka ku rugendo rwe mu muziki, uyu muhanzikazi wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel, yavuze ko yakuze abona Mama we ari umuririmbyi ukomeye muri korali, bituma akunda kuririmba kuko yiyumvagamo iyi mpano.

Ubwo yasozaga amasomo y’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, yafashe umwanzuro wo gukomereza amasomo ku ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo rizwiho kuba ryaranyuzemo abahanzi b’ibyamamare muri muzika. barimo Yverry, Igor Mabano, Ariel Ways, Kenny Sol n'abandi.

Sharon Gatete yavuze ko nyuma yaje gukomereza ubuzima bw’umuziki mu gihugu cya Kenya aho kuri ubu arimo kwiga amasomo ya muzika ku rwego rwa Kaminuza, akaba afite inzozi zo kuziga umuziki kugeza ku rwego rwa 'Doctorat' (PhD).

Yavuze ko yifuza kujya aririmba abantu bagakira indwara. Ati: ’’Ndifuza kuba umunyamuziki urenze kuririmba gusa, ahubwo ndifuza kuba umuganga uvuza umuziki (Muzic Therapist) n’umucuruzi wa rwiyemezamirimo wa muzika (Music Business Woman).


Sharon Gatete akunda umuziki byo ku rwego rwo hejuru, yifuza gukomeza kuwiga kugeza ubwo azabona Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD)

Muri Gicurasi 2023 ni bwo yakabije inzozi ze zo mu bwana aho yasohoye indirimbo ya mbere yise ’’Umukunzi’’. Yavuze ko yanejejwe cyane n’uburyo iyi ndirimbo yakiranywe yombi ikmwinjiza mu kibuga "nahoraga nifuza gukiniramo". Ati "Ibi byansunikiye mu gukomeza gukora cyane".

Mu kwezi kwa Karindwi, yasohoye indi ndirimbo yise ’’Nzategereza’’, akaba yaratangajwe n’uburyo iyi ndirimbo yakunzwe "kurenza uko nari mbyiteze". Arashima Imana ku bw’iyi ndirimbo yakiriwe nez n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ahamya ko icyatumye iyi ndirimbo ye ikundwa mu buryo butangaje ni "ikimenyetso Imana yashakaga kumpa kugira ngo inyereke ko inshyigikiye urugendo rwanjye rwa muzika". Yongeyeho ko byamweretse ko ari umunyamahirwe.

Yakomoje ku ntandaro yo gutegura igitaramo cyo gufata amajwi n’amashusho bya Album ye ya mbere (Nzategereza Live Album) giteganyijwe kuwa Kane tariki 03/08/2023 kuva saa moya z’ijoro ku Kacyiru ahitwa L’Espace hafi y’Isomero ry’igihugu (Kakiru Library).

Aragira ati "Iki gitaramo ngiye gukora kigamije gusogongeza abanyarwanda kuri zimwe mu ndirimbo mfite ndetse n’izindi nitegura gusohora mu gihe kiri imbere".

Sharon Gatete yashimiye abanyarwanda ku bw’urukundo bakomeje kumugaragariza anashimira itangazamakuru ryamubaye hafi mu rugendo rwe rwa muzika. Yatumiye kandi buri wese muri iki gitaramo cye aho avuga ko ahishiye byinshi abakunzi be.


Sharon akunzwe cyane mu ndirimbo ya mbere yise "Umukunzi"


Sharon Gatete agiye gukora igitaramo cya mbera nyuma y'amezi macye amaze atangiye kuririmba ku giti cye


Sharon yateguje igitaramo cya mbere yise Nzategereza Live Recording

REBA INDIRIMBO "UMUKUNZI" YA SHARON GATETE


REBA INDIRIMBO "NZATEGEREZA" SHARON GATETE AHERUKA GUSOHORA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND