Nshimiyimana Joshua ubarizwa mu Itorero rya ADEPR yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Urutindo" igaruka ku gitambo cya Yesu Kristo witanze kugira ngo umunyabyaha abone inshungu.
Mu ndirimbo yagize ati" Musaraba umbera Urutindo rungeza iwacu.Kugirango mbashe gusingira icyo yamfatiye".
Umuramyi Joshua N yinjiye mu mwuga wo kuririmba mu bwana, aririmba mu ma korali y'abana na nyuma yo gukura akomeza gukora uyu murimo binyuze mu kuririmbira Imana.
Mu kiganiro na Joshua N yagarutse ku mwuga we.Ati" Maze gukura niyumvishemo umuhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana ku giti cyanjye nkaba maze imyaka ibiri mbitangiye. Maze kugira indirimbo 5 wazisanga ku mbuga nkoranyambanga zanjye".
Uyu muhanzi wiyeguriye kuririmba Imana yasabye abantu kumva ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze
Joshua N yashimye Imana yatanze umwana wayo nk'igitambo cy'umunyabyaha
Ashima Imana yamubashije gukora umurimo
TANGA IGITECYEREZO