RFL
Kigali

Barashima aLn ku ivugabutumwa riteza imbere siporo rikanafasha abanyeshuri kwirinda inda zitateganyijwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/02/2024 22:51
0


Mu myaka yashize ivugabutumwa ryakorerwaga gusa mu nsengero ariko ubu abavugabutumwa bize uburyo bunyuranye bufasha ubutumwa bwiza bugera kuri benshi. Turitsa ku buryo bwihariye buri gukoreshwa n'umuryango "A Light to the Nations" [aLn].



"Impamba mba nitwaje icya mba ngomba gukora ibyo natumiriweho gukora ni ukuririmba. Mu byo mba ngomba kwitwaza indirimbo zigomba kuba nyinshi cyane cyane ko ari zo zonyine, ntabwo ndi umwigisha w'ijambo ry'Imana.

Ariko icyo nzi cyo ni uko abazabyitabira bazagira umugisha. Tuzaririmbana indirimbo nshya, iza kera, bazatubona turiteguye, mba ndi kumwe n'itsinda ryanjye ntabwo nkora njyenyine".

Uwo ni Theo Bosebabireba witegura gutaramira hafi y'ivuko rye mu Ntara y'Iburasirazuba mu biterane bikomeye byateguwe na A Light to the Nations yashinzwe ndetse ikaba iyoborwa ku Isi na Dana Morey mu gihe muri Afrika iyoborwa na Pastor Dr Ian Tumusiime.

Theo Bosebabireba ukomoka mu Karere ka Kayonza ariko akaba atuye muri Kigali, agiye gutaramira hafi y'ivuko rye, nyuma y'iminsi micye ashyize hanze indirimbo nshya zikomeje kwishimirwa cyane zirimo "Izadushumbusha", "Yesu niwe bendera" na "Yesu ahindura urupfu ubuzima".

Igiterane cya mbere kizabera i Nyakarambi muri Kirehe tariki 07-10 Werurwe 2024, icya kabiri kibere muri Sake mu Karere ka Ngoma tariki 14-17 Werurwe 2024. Nk'uko bisanzwe mu biterane bya aLn, hazatangirwamo impano zirimo Inka, Moto zirenga 20, amagare, telefone, firigo n'ibindi.

Rev. Baho Isaie Umuhuzabikorwa w'ibi biterane, avuga ko bigamije ko abantu babohoka "bakava mu byaha bitandukanye harimo ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubusambanyi, urugomo....Abantu bakwiriye kubohoka, bagasengerwa, bagahabwa umugisha w'Imana".

Ati "Ni igiterane cy'ijambo ry'Imana kizaba kirimo umuvugabutumwa Dana Morey kandi cyateguwe na "A Light to the Nations Africa Ministries" [aLn] ku bufatanye n'amatorero yo mu Ntara y'Iburasirazuba, Akarere ka Kirehe na Ngoma no muri Kayonza ho dukorerayo iby'amashuri".

Yavuze ko kigamije kurwanya icyaha icyo ari cyo cyose, kikaba cyaratumiwemo amakorali n'abahanzi banyuranye ariko "abo twamamaje ni Theo Bosebabireba na Rose Muhando". Ati: "Impamvu ari bo twatumiye ni uko twabanje gukora survey tubaza abaturage bakatubwira muzatuzanire aba. Ni ukuvuga tujyanye amahitamo yavuye muri utwo turere".

Ntabwo ari ubwa mbere iki igiterane kibaye kuko iyi minisiteri ya aLn ifite icyicaro gikuru muri America ariko ikongera ikagira ikindi cyicaro mu Rwanda, mu Karere ka Bugesera muri Maranyundo, muri Afrika ikaba ihagarariwe na Dr. Ian Tumusiime. Ibindi biterane byabereye Nigeria, Tanzania, Cameroon, Uganda, India etc.

Umwaka ushize bakoreye muri Nyagatare na Bugesera. Ubu bagiye muri Kirehe na Ngoma. Ati "Icyo abantu bakwitega muri iki giterane ni uko hazatangirwamo ubutumwa bw'Ijambo ry'Imana, ni uko tuzabona abantu benshi biyemeje kureka ikibi, kandi abantu bagahabwa umugisha mu buryo bw'masengesho".

Mbere y'iki giterane habaye ibikorwa by'ubukangurambaga mu mashuri yose yaba Segonderi na Primaire, bakabagira inama yo gukunda ishuri, kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda ubusambanyi ari bwo buzana inda zitateganyijwe, kwirinda bakagira ikinyabupfura bagashyira Imana imbere.

Ati "Tukabigisha Imana kugira ngo bagire ibyiringiro by'ubuzima bwabo no kureba ejo habo hazaza bashobore kugera ku nzozi zabo ariko tugakoramo ikindi gikorwa cyo gushyigikira siporo no kuzamura impano z'abana tubaha imipira ya Football na Volleyball, hari aho dutanga 15, hari aho dutanga 10, hari aho dutanga 5 bitewe n'umubare w'abanyeshuri".

Yavuze ko hari n'ibindi bikorwa twakoze byo kubakira abatishoboye muri utwo turere twose. Harimo kandi n'ibikorwa byo gukina, muri Kirehe, aho abakozi b'Akarere bazakina n'abapasiteri banezerwe basabane, n'ijambo ry'Imana rivugwe n'ubwo butumwa butangwe.

Umurenge wa Kigina n'uwa Kirehe bizahura kuri tariki 03 Werurwe. Avuga ko intego ari ugufasha abaturage gukira ikibi. Ati "Byose bigamije ivugabutumwa kugira ngo abantu bareke ikibi babe mu mahoro bafite ubuzima bwiza budafite ihungabana".

Kuba aba bahanzi Theo Bosebabireba na Rose Muhando bazaza bazitabira iki giterane, abifata nk'umugisha kandi "bizatuma igiterane kirushaho kumera neza ndetse n'abashyitsi baturutse hanze cyane cyane umushyitsi mukuru Dana Morey".

Kwinjira ni ubuntu. Hazatangwamo inka, moto, tekeviziyo ariko byose ni ubuntu, bikaba bigamije guhindura ubuzima bw'umuntu bukaba bwiza.

Ati "Ibi bikorwa turi kubikora dufatanyije n'Akarere, abakozi b'akarere, Polisi, bagatanga ubutumwa, ariko twese turasenyera umugozi umwe kugira ngo dufashe urubyiruko kandi twamamaze n'ubutumwa bwiza butuma abantu bizera Imana".

Ishuri rya G.S. Paysannat LA ni rimwe mu yakorewemo ivugabutumwa na A Light to the Nations. Ryanyuzwe n'impano ryahawe n'uyu muryango zirimo imipira yo gukina. Umuyobozi Mukuru w'iri shuri, Sebisogo Jean Paul, yabwiye inyaRwanda ko imipira bahawe izabafasha gukomeza kwitwara neza mu mikino itandukanye.

Yavuze ko bamaze gutwara ibikombe binyuranye muri Football na Volleyball ku bakobwa n'abahungu, impano bahawe zikaba zigiye gutuma batwara ibindi byinshi na cyane ko iyo bari bafite idahagije kubera ubushobozi. Ati "Iyi mipira yari ikenewe". Avuga ko banyuzwe n'ivugabutumwa aLn yakoreye mu ishuri ryabo, ati "Inyigisho batanze twazakiriye neza".

Mu byamukoze ku mutima mbere yo gushyikirizwa impano y'imipira yo gukina, ni uko abanyeshuri ayobora babanje kwigishwa ijambo ry'Imana, bagakangurirwa kwirinda inda zitateganyijwe no kudata ishuri. Yizeye ko izi nyigisho zizatuma bakomeza kwitwara neza na cyane ko ikibazo cy'inda zitateganyijwe gikomeje kuba amateka.

Mu myaka yashize, iki kigo cyari gifite abanyeshuri 170 batewe inda zitateganyijwe, ariko ubu bafite batanu gusa kandi nabo bemererwa kwiga batwite, bakazahabwa akaruhuko mu gihe cyo kwibaruka, nyuma yaho bakagaruka mu ishuri.

Ni ibintu byo kwishimira kuko bitandukanye na kera aho mu mashuri menshi umwana wagaragaraga yatewe inda yahitaga yirukanwa burundu.

G.S. Paysannat LA ni ishuri ryisumbuye riri mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba. Ryigwamo n'abanyeshuri ibihumbi makumyabiri na bitandatu (26,000) biganjemo impunzi zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ishuri ryubatse izina mu gutwara ibikombe mu mikino inyuranye irimo Footaball na Volleyball.


Sebisogo Jea Paul umuyobozi wa G.S Paysannat LA yo muri Kirehe


Hatanzwe imipira yo gukina mu bigo by'amashuri byose byo muri Kirehe na Ngoma


Iri shuri ryigwamo n'abanyeshuri biganjemo impunzi zo muri DRC


Rev Baho Isaie (iburyo) umuhuzabikorwa w'ibiterane bigiye kubera i Kirehe na Ngoma


G. S Paysannat LA imaze gutwara ibikombe byinshi mu mikino inyuranye

Imipira bahawe bayitezeho kubafasha gukomeza kwibikaho ibikombe


Abanyeshuri bahurizwa hamwe bakagarizwa ijambo ry'Imana bakanakangurirwa kwirinda ibiyobyabwenge n'inda zitateganyijwe


Theo Bosebabireba avuga ko we n'itsinda rye biteguye bihagije kuzahembura abazitabira iki giterane cyo muri Kirehe na Ngoma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND