RFL
Kigali

Musanze: Aline Mbabazi wiga mu mashuri yisumbuye yakebuye abitwaza ibigeragezo ntibakizwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/02/2024 18:34
0


Umunyempano Aline Mbabazi w'i Musanze yongeye gusohora indirimbo nshya yitwa "Mbohora" icyebura abantu banga gukizwa bitwaje ibigeragezo.



Musanze ni akarere gakomeje kuba isoko y'impano z'abaririmbyi akenshi baba barakuriye muri korali. Nyuma ya Peace Hoziana, Vestine na Dorcas, Aline Mbabazi ni indi mpano y'i Musanze yo guhangwa amaso, akaba agarukanye indirimbo nshya "Mbohora".

Aline Mbabazi w'imyaka 17 ufata Annette Murava nk'indorerwamo yireberamo, yabwiye inyaRwanda ko ari inkuru mpamo yaturutse ku muntu baganiriye ku ngingo yo gukizwa agakorera Imana agaragaza ko bidashoboka kubera ibigeragezo.

Nyuma yo kumva ubwo buhamya yabuganirijeho Didace Turirimbe Umunyamakuru wa Yongwe Tv kuri ubu uri kumufasha, bifashisha undi muhanzi witwa Eric Igirimbabazi handikwa iyi ndirimbo "Mbohora" ishingiye ku nkuru mpamo.

Abajijwe niba nyuma y'iyi ndirimbo ya kabiri kuri we atagiye kuzima abantu n'itangazamakuru bakamubura nk'uko bikunze kugenda, Mbabazi yanze gusubiza iki kibazo ahitamo ko kibazwa Didace kuri ubu ufite mu nshingano ze kumufasha (Management). 

Didace yavuze ko nta gahunda yo guhagarika umurimo w'Imana. Yagize ati: "Nta Gahunda yo guparika dufite, twiteguye gukorana imbaraga nyinshi kugira ngo uyu mwana abashe gukora umurimo w'uwamutumye hakiri kare butarira doreko afite byinshi byo guha abanyarwanda".

Mbabazi Aline yinjiye mu muziki binyuze mu ndirimbo "Gukomera" imaze amezi atanu. Indirimbo ye ya kabiri ni "Mbohora". Akora umuziki ashyigikiwe n'umubyeyi we Nyirasafari Beatha wabihamirije inyaRwanda ndetse akavuga ko uyu mukobwa ari imfura ye.


Aline Mbabazi yashyize hanze indirimbo ya kabiri yise "Mbohora"

REBA INDIRIMBO NSHYA "MBOHORA" YA ALINE MBABAZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND