RFL
Kigali

Ev. Jotham Ndanyuzwe agiye kumurika igitabo cya kabiri yise "Love Across All Languages"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/02/2024 11:02
0


Umuvugabutumwa akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Jotham Ndanyuzwe, yateguye igikorwa cyo kumurika igitabo gishya yise "Love Across All Languages" gifite paji 301.



Ev. Ndanyuzwe Jotham, atuye muri Canada muri Alberta mu mujyi witwa Edmonton. Asegera mu rusengero rwitwa New Jerusalem. Yashakanye na Ineza Benisse [Benisse Ndanyuzwe] mu muhango wabaye tariki 27 Gashyantare 2021. Basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye muri Kenya muri Calvary Church Komarock.

Ni umwanditsi mwiza w'ibitabo, akaba abifatanya n'ivugabutumwa. Igitabo yaherukaga kwandika ni icyo yise "Izina Risumba Byose" [The Name Above All], gifite paji 64. Cyacapiwe mu Rwanda muri New Point Printing. Yagihaye agaciro kuko "cyantwaye imbaraga nyinshi, umwanya n'amafaranga". 

Nyuma y'imyaka 3 ashyize hanze icyo gitabo ari na cyo cya mbere yandise, kuri ubu Jotham Ndanyuzwe agarukanye ikindi gishya yise "Love Across All Languages". Azakimurika tariki 09 Werurwe 2024. Ni igitabo kinini gifite chapters 14, kikagira paji 301. 

Iki gitabo kiri kuri Amazon, kukibona ni ukwandikamo izina ry'igitabo cyangwa amazina y'umwanditsi Jotham Ndanyuzwe ugahita ukibona kikakugeraho bitarenze iminsi 2. Igitabo cya mbere yacyanditse ari muri Kenya, icya kabiri acyandika ari muri Canada.

Jotham Ndanyuzwe yavuze ko iki gitabo cye gishya gikubiyemo ubutumwa bukomeye na cyane ko "nibanze ku butumwa bw'ubumwe n'uruhare rw'urukundo mu kuzana ubumwe n'imbaraga z'urukundo mu buryo bw'amadini, mu mico itandukanye ndetse na politike".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Jotham Ndanyuzwe yakomeje avuga ko yasobanuyemo byinshi mu mpapuro zirenga 300 "navuzemo byinshi kandi ndifuriza buri wese gusoma iki gitabo". Yongeyeho ati "Ntikireba umuntu runaka, ntikireba n'idini runaka".

Avuga ko azamurika iki gitabo mu gitaramo yatumiyemo abantu batandukanye barimo abaririmbyi, abanditsi benshi n'abashakashatsi ku bintu bitandukanye. Ati "Igitabo kiri kuri Amazon, ndetse n'umunsi wa launch bizaba bihari ku bwinshi".

Jotham Ndanyuzwe aherutse kubwira inyaRwanda ko Imana yamuhaye ubutumwa bukomeye agomba kubwira Isi. Yasanze inzira nziza yamufasha kubugeza ku batuye Isi ari ukwandika ibitabo akabishyira mu ndimi zitandukanye. Ati "Imana yampishuriye ubutumwa bukomeye ngomba kubwira Isi yose n'amadini".


Jotham Ndanyuzwe mu myiteguro yo kumurika igitabo cya kabiri


Avuga ko kwandika ibitabo yabitangiye nyuma y'uko Imana imuhaye ubutumwa bwo kubwira Isi


Ev. Jotham yamaze kugeza igitabo cye gishya kuri Amazon


Mu 2021 ni bwo Jotham Ndanyuzwe yashyize hanze igitabo cya mbere


Ev. Jotham Ndanyuzwe yarushinze na Ineza Benisse mu mwaka wa 2021


Couple ya Jotham na Benisse ihora mu Ijuru rito

Ev. Jotham Ndanyuzwe yatumiye Nice Ndatabaye, Etienne Nkuru na Pastor Emmanuel Rwagasore mu imurikwa ry'igitabo cye "Love Across All Languages"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND