Kigali

Bruce Melodie yagarutse ku bihe byiza yagiriye i Washington DC

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/02/2024 8:26
0


Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] umuhanzi ubifatanya n’ishoramari yongeye kugaruka kuri Rwanda Day ya 11 aheruka gutaramiramo kandi yatanzemo ikiganiro.



Ukwezi kwa Gashyantare kwatangiye mu buryo bwihariye aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bimwe mu bikorwa byakozwe mu minsi ibiri ya Rwanda Day 2024 hakaba harimo n’ibiganiro bigaruka kuri gahunda zitandukanye zirimo n’Iterambere rya Siporo n’Imyidagaduro.

Iki kiganiro kikaba aricyo Bruce Melodie yagizemo uruhare agaruka ku bintu bitandukanye nyuma y’iminsi mike iyi gahunda ishyizweho akadomo yagaragaje ko yamunyuze.

Bruce Melodie ati”Nicaranye na Eugene Ubalijoro Umuyobozi wa Molson Coors mu Karere na Clare Akamanzi Umuyobozi wa NBA Africa tuganira ku ngaruka nziza ibikorwaremezo bifite ku Rwanda.”

Yongeraho ingingo yanagaragaje yitangaho urugero ko ibikorwaremezo byamuremeye inzira akabona aho akorera ibirori bidasanzwe byo kwizihiza ikinyacumi yari amaze atangiye umuziki by’umwuga hari muri 2021.

Ibi Bruce Melodie yabikomojeho agira ati”Uburyo byahaye amahirwe adasanzwe ku bahanzi nkanjye mu ruhando mpuzamahanga.”

Bruce Melodie akaba yarasoje umwaka wa 2023 ataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atangira 2024 atangaza ko yitegura gushyira umuzingo hanze.

Muri Mutarama kandi uyu muhanzi akaba yaraguze imigabane mu ikipe ya Basketball ya UGB,byitezwe kandi ko mu bihe bya vuba ashyira hanze indirimbo ‘When She’s Around’ afatanije na Shaggy mu rurimi rw’igifaransa.Bruce Melodie mu mihanda ya Washington DC yishimira ibyiza bya Rwanda DayBruce Melodie ari mu batanze ikiganiro muri Rwanda Day 2024 mu kiganiro cyibanze ku myidagaduro na siporoAbahanzi Bruce Melodie na Shaggy baritegura gushyira hanze 'When She Is Around' mu gifaransa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND