Kigali

Jay Z aherekejwe n'umukobwa we yahawe igihembo cyihariye muri 'Grammy Awards 2024'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/02/2024 7:59
0


Umuraperi w'icyamamare, Jay Z, yahawe igihembo cyihariye cyitiriwe Dr.Dre cya 'Dr Dre Global Impact Award', yakiriye aherekejwe n'umukobwe we w'imfura Blue Ivy wibitseho agahigo ko kuba ariwe watwaye igihembo cya Grammy Award ari muto.



Mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards 2024 bimaze amasaha make bibaye, hatanzwemo igihembo cy'umwihariko  gitangwa buri mwaka cyitiriwe umuraperi akaba n'utunganya indirimbo Andrew Young wamamaye ku izina rya Dr.Dre wahoze mu itsinda rya 'N.W.A' ryazamuye injyana ya Hip Hop. Iki gihembo ni icyitwa 'Dr.Dre Global Impact Award'.

Iki gihembo gihabwa umuntu wagize uruhare mu kuzamura umuziki n'abahanzi b'abirabura, gitangwa na The Recording Academy ifatanyije na Black Collective Music. Uyu mwaka umuraperi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Shawn Carter wamamaye nka Jay Z niwe wagihawe ashimirwa uruhare rwe.

Jay Z yahawe igihembo cyihariye mu birori bya Grammy Awards 2024, acyakira arikumwe n'umukobwe we Blue Ivy Carter

Jay Z usanzwe ariwe muhanzi w'umugabo wibitseho ibihembo byinshi bya Grammy Awards, kuri iyi nshuro yahawe icyihariye ashimirwa uruhare yagize mu kuzamura abandi bahanzi b'abirabura. Byumwihariko yashimiwe ko we nubwo bisa nkaho yageze aho ajya atigeze atererana bagenzi be bari munsi ye.

Uyu muraperi n'umukobwa we ubwo bajyaga kurubyiniro

Ubwo Jay Z yazaga ku rubyiniro kwakira iki gihembo yazanye n'imfura ye Blue Ivy Carter basiga Beyonce mu byicaro. Ubwo yakiraga iki gihembo yabanje gutera urwenya ko agira ati: ''Mbere Blue atarakura yajyaga afata ibihembo byanjye bya Grammy akabinyweramo ariko amaze gutwara igihembo cye ntiyabyongeye''.

Jay Z yakomeje ashimira agira ati: ''Ndashimira abategura iki gihembo cyane cyane ndashimira Dr.Dre watubereye urugero twese. Ndashimira abo dufatanya buri munsi mu kuzamura umuziki. Biratangaje ibyo tumaze kugeraho. Ni iby'agaciro kuba akazi dukora mukabona kandi gafite inyungu kubahanzi''.

Jay Z yashimiwe uruhare yagize mu kuzamura umuziki n'abahanzi b'abirabura

Uyu muraperi usanzwe ariwe muhanzi wa mbere ukize ku Isi yakomoje ku kuba hakiri ibibazo mu itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards ndetse ahita atanga urugero ku mugore we Beyonce ufite ibihembo byinshi bya Grammy gusa akaba ataratwara igihembo cya album nziza y'umwaka ndetse nkiyo aherutse gusohora yitwa 'Renaissance' yaciye ibintu mu 2023 ikaba itarigeze ishyirwa mu zihatanira ibi bihembo.

Yagarutse ku bibazo bikigaragara mu itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards

Jay Z yagize ati: ''Ntibyumvikana uburyo umuhanzikazi wa mbere ku Isi ufite ibihembo byinshi bya Grammy ntanarimwe yatwaye icya album nziza kandi azifite. Umwaka ushize turabizi twese uko album ye yitwaye. Ntibyumvikana uburyo hari abahanzi bashoboye badahabwa amahirwe yo guhatana kandi ni igisebo kuba hari abahanzi babihatanira batabikwiriye noneho ababikwiriye ntibabihabwe''.

Jay Z n'umugore we Beyonce bitabiriye ibi bihembo, yanenzemo ko birengagije album aherutse gusohora

Jay Z yaragaragiwe n'umukobwa we nawe ufite ibihembo bya Grammy Awards

Mu gusoza Jay Z yafashe akaboko umukobwa we Blue Ivy maze aramwiyegereza agira ati: ''Ndibutsa abahanzi bose ko ibyo dukora tugomba kubikorera abaturi inyuma, abana bacu, n'abandi bifuza kugera aho turi. Mukore mudategereje kubihemberwa ahubwo mukore kubera ko aribyo byiza kandi aribyo bizatuma usiga umurage mwiza''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND