Kigali

Imigambi ya Kim Kardashian ku bana yabyaranye na Kanye West

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:29/01/2024 18:45
0


Kim Kardashian wamamye mu bikorwa birimo ubucuruzi yatangaje ibyifuzo bye ku bana yabyaranye n’umuraperi w’umunyamerika Kanye West winjiye mu rushako n’undi mugore bari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.



Mu kiganiro n’umunyamakuru witwa Bustle, Kardashian w’imyaka 43 akaba nyina wa North, Saint, Chicago na Psalm abana yabyaranye na Kanye West umuhanzi w’umuraperi ukomoka muri America, yatangaje ko ategereje gusobanukirwa inzozi z’abana be zigashyigikirwa.

Kim yatangaje ko abana be bitabwaho ndetse bakurikiranwa mu buryo butandukanye hasigasirwa ahazaza habo kugira ngo hazabe heza. 

Kuba umubyeyi w’abana bane byamwigishije byinshi birimo no kurema ubushuti n’abana, amenya byinshi ku nzozi zabo kugira ngo abafashe kuzavamo abantu b'ingirakamaro.

Yagize ati “Ntekereza ko bazagira ibitekerezo byabo byihariye ku byo bifuza kubaza byo. Nakwishima bakunze ibyo nkora nkabafasha ariko niteguye kubafasha mubyo bazakunda byose”.

Ibi yabibajijwe ubwo bakomozaga ku bucuruzi bwe bwa KKW Beauty bujyanye no kwita ku bwiza bw’abantu, asobanura avuga ko umwana we wese wakunda ibyo akora yamushyigikira, ariko habaho gukunda ibindi bihabanye akahaba nk’umubyeyi.


Kim Kardashian na Kanye West ndetse n'abana babayaranye

Kimberly Noel Kardashian rwiyemezamirimo wamamaye nka Kim Kardashian yashyingiranwe na Kanye West muri 2014 batandukana mu mwaka wa 2022 nyuma yo kubyaranye abana bane.

Kanye West umaze iminsi ahanganye n’abakunzi be bavuga ku mafoto y’umugore we agaragaza bimwe mu bice bye by’ibanga, yashyingiranwe na Bianca Consori agitana na Kim Kardashian.

Ye, yakuriye inzira ku murima abantu bose batifuza kumurebera amafoto y'umugore we Bianca abasaba guhagarika kumukurikira bakareba ibibareba.

Kim Kardashian yavuze ko yiteguye kwita ku bana yabyaranye na West umuraperi ukomoka America


Kim Kardashian na Kanye West bakanyujijeho 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND