Kigali

The Ben na Pamella bagarutse i Kigali

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:18/01/2024 11:11
1


Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n'umukunzi we Uwicyeza Pamella Uwicyeza bagarutse i Kigali nyuma y'iminsi barimo kubarizwa mu bihugu bitandukanye mu kwezi kwa buki.



Ku wa 09 Mutarama 2024 ni bwo The Ben n'umukunzi we Uwicyeza Pamella bafashe rutemikirere berekeza i Cairo mu Misiri aho bari bagiye gutangirira ukwezi kwa buki.

Ku wa 10 Mutarama 2024, aba bombi bahise bahaguruka i Cairo berekeza i Mombasa mu gihugu cya Kenya ari na ho bamaze iminsi.

Amakuru InyaRwanda yamenye kandi yizewe ni uko aba bombi bamazeyo icyumweru bagahita bagaruka i Kigali akaba ari ho barimo kubarizwa ubu.

Umwe mu bantu ba hafi waganiriye na InyaRwanda ariko utifuje ko dutangaza amazina ye yagize ati "Baragarutse. Baje mu ijoro ry'ejo hashize (tariki 17) ubu bari mu rugo".

Amakuru kandi InyaRwanda ifite, ni uko baje huti huti kugira ngo bakusanye ibyangombwa byo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za America aho The Ben azataramira muri Rwanda Day 2024 izabera i Washington DC.

The Ben ni umwe mu bahanzi bazaririmba muri ibi birori byo guhura kw'abanyarwanda batuye i mahanga ndetse akaba yifuza kujyana n'umugore we Uwicyeza Pamella igihe ibyangombwa byaba bibonekeye igihe. Rwanda Day izaba ku wa 03 Gashyantare 2024.

The Ben na Pamella bakoze ubukwe ku wa 15 na 23 Ukuboza 2023

The Ben yambariwe na Tom Close mu gusezerana imbere y'Imana

Inkuru bifitanye isano
Reba indirimbo The Ben yaririmbiye umukunzi we akanamushyira mu mashusho yayo









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ntacogoraomario89@gmail.com1 year ago
    Imana ikomeze ibane nabo Kandi tubifurije kujyera kubyi bifuza byose



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND