RFL
Kigali

The Ben na Pamella bari i Cairo mu Misiri - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:10/01/2024 14:23
2


Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n'umugore we Uwicyeza Pamella, babanje mu gihugu cya Misiri mu kwezi kwa buki, bazakomereze mu gihugu cya Kenya i Mombassa.



The Ben ari mu bihe byo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko. Amata yabyaye amavuta kuko kuva akoze ubukwe n'umugore we Uwicyeza Pamella, bari batarajya mu kwezi kw'abageni kuzwi nk'ukwa buki.

Muri ubwo buryo bwo kwishimira isabukuru y'uyu muhanzi, ni no kwishimira ko baherutse kurushinga we n'umugore we Uwicyeza Pamella. Aba bombi ku munsi w'ejo berekeje mu gihugu cya Misiri mu mujyi wa Cairo aho babanje ariko batari butinde.

Amakuru InyaRwanda ifite kandi yizewe ni uko nyuma yo kuva mu Misiri bazahita berekeza mu mujyi wa Mombassa muri  Kenya ejo tariki 11 Mutarama 2024, aho bazamara iminsi  kugeza bagarutse i Kigali.

I Kigali kandi nta minsi bazaba bahafite kuko bazahita berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane ko The Ben azitabira akanaririmba muri Rwanda Day izabera i Washington DC ku wa 03 Gashyantare.

The Ben na Pamella Uwicyeza bakoze ubukwe ku wa 15 Ukuboza 2023 (Gusaba no Gukwa) naho gusezerana imbere y'Imana n'ibirori byo kwakira abashyitsi ubizwi nka Reception byabaye kuri 23 Ukuboza 2023.

Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo "Ni Forever' igaragaramo uyu mugore we.

The Ben n'umugore we Uwicyeza Pamella bari mu Misiri


The Ben na Uwicyeza Pamella baherutse gukora ubukwe


Ubukwe bwa The Ben na Pamella bwatshywe na Rtd General James Kabarebe

Reba indirimbo "Ni Forever" ya The Ben

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Omar 9 months ago
    Imana ikomeze ibane nabo
  • Tesi 9 months ago
    Happy Birthday Tiger B🎂





Inyarwanda BACKGROUND