Izina Yannick ryagarutsweho cyane nyuma y’uko arambitse ikiganza ku ndirimbo ihimbaza Imana “Niyo ndirimbo “Ngabo Medard Jorbert [Meddy] yakoranye na mugenzi we Adrien Misigaro yasohotse mu ijoro ryo ku wa 15 Mutarama 2024.
Ni imwe mu ndirimbo Meddy yari amaze igihe ararikiye
abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange. Iba indirimbo ya kabiri yakoranye
na Adrien Misigaro, nyuma y’indirimbo yari imaze imyaka umunani bombi
bahuriyemo bise ‘Ntacyo nzaba’.
Kuri Meddy, igihe cyari kigeze kugira ngo bombi bongere
guhurira mu ndirimbo yo gusaba abantu kurangamira ingoma y’ijuru, no kugaragaza
ko umunezero uba muri Kristo ntahandi wawusanga.
Mulume Yannick [Yannick] wakoze iyi ndirimbo avuka ku
babyeyi bafite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC),
ariko we yavukiye kandi akurikira i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Ubu hashize imyaka itandatu yimukiye muri Leta ya
Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango we, kuko bahagaze mu 2017.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Yannick yavuze ko gukurira
mu rusengero rwa Impact Mission Church biri mu byamufashije kwinjira mu
mwuga wo gutunganya indirimbo, kandi ko asanzwe ari n’umuramyi wakuriye muri
korali y’abana bato.
Ati “Nakuze ndirimba muri korali y’abana, n’ubu
ndacyayobora mu kuramya no guhimbaza, ku rusengero. Gutunganya indirimbo
byaturutse ku itsinda naririmbagamo ryitwa ‘Spritual Brothers’, aho twahimbaga
indirimbo, ariko twashaka kujya kuzifatira amajwi (Audio) tugakomwa mu nkokora
n’ubukene bw’amafaranga.”
Uyu mugabo avuga ko bagiye bagorwa cyane no kubona
amafaranga yo gukoresha indirimbo, bituma agira umuhate wo gushaka kumenya ‘uko
indirimbo zikorwa’. Ati “Nashatse kumenya ababikora, uko babikora.”
Yavuze ko yaririmbaga muri ririya tsinda, mu gihe Meddy yari ku gasongero k’abahanzi bakomeye mu Rwanda, bigatuma ahorana inyota yo kumenya uko indirimbo zikorwa.
Ati “Numvaga ibihangano bya Meddy, ukumva
ibihangano bya Beauty for Ashes, itsinda rya Olivier Kavutse n’abandi… Iyo
wumvise indirimbo zabo nka ba Dudu, nkumva ni ibintu bintera ishyaka ryo kumenya
kwikorera indirimbo.”
Yannick yiyemeje gutangira urugendo rwo
gukorera indirimbo abahanzi, arushyizemo imbaraga kubera ko yabonaga ari
ibintu byatanga umusaruro, yaba kuri we ndetse no ku itsinda ryo kuramya no
guhimbaza Imana yabarizwagamo.
Ntabwo indirimbo yakoreye Meddy ariyo yamwinjije mu
kibuga cy’umuziki, kuko asanzwe afite indirimbo nyinshi yakoreye abarimo Adrien
Misigaro n’abandi.
Yavuze ko ‘Niyo ndirimbo’ yakoreye Meddy yatumye ‘abantu
batangira kumenya ko nkora umuziki’. Ati “Ndatekereza maze imyaka ibiri ndi
gukora mu buryo buhoraho.”
Uyu mugabo asobanura ko akigera muri Amerika yafashe
igihe kingana n’imyaka ibiri yiga ku ishuri rimwe ribarizwa muri Dallas
ibijyanye no gukora ‘Audio’. Yasabwaga kwiga imyaka ine muri ririya shuri,
ariko akomwa mu nkokora na Covid-19.
Gukorera
indirimbo Adrien Misigaro byamugejeje kuri Meddy:
Yannick asobanura ko atari koroherwa no kugera kuri
Meddy, ariko ko kubera ibihangano binyuranye yagiye akorera Adrien Misigaro
byatumye yisanga mu biganza bya Meddy.
Ati “Meddy ni inshuti ya hafi na Adrien Misigaro,
kandi Misigaro hari indirimbo zirenga eshanu namukoreye. Muri iki gihe urebye
wasanga indirimbo nyinshi zimaze gusohoka za Adrien ari njye wazikozeho, ubwo
urumva Meddy we nawe yumvise ibyo ndi gukora arabishima cyane.”
Yannick asobanura ko yahuye na Meddy nyuma y’uko
atangaje ko atangiye urugendo rw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Yibuka ko yahuye na Meddy yitegura gufata amashusho y’indirimbo
ye yise ‘Grateful’ mu 2022. Ati “Ndatekereza muri uriya mwaka ari bwo twahuye,
kandi ubwo hari hashize igihe tugerageza, ariko bidahura, kandi nawe atuye muri ibi
bice bya Dallas. Twaje guhura bigizwemo uruhare na Ernesto.”
Yannick avuga ko akimara guhura na Meddy bagiranye ibiganiro byasize uyu muhanzi asigaye yifashisha ‘Band’ ye mu ndirimbo zinyuranye.
Kuri we, ni ‘umugisha ukomeye kuba narahuye na Meddy tugatangira no
gukorana’. Ati “Ni umugisha kuba natwe turi muri uru rugendo rwo gukorana na
Meddy. Ntabwo wabyumva, ni umugisha.”
‘Niyo
Ndirimbo’ yatangiye ari igitekerezo cya Adrien Misigaro
Yannick yabwiye InyaRwanda ko Adrien Misigaro ariwe watangije umushinga wo gukora indirimbo ihimbaza Imana, hashize igihe aza guhuza imbaraga na Meddy.
Ati “Yatangiye ari igitekerezo giturutse kuri Adrien,
turicara, dutangira kuyikoraho. Meddy nawe nawe azana igitekerezo cye, mbese
uko indirimbo yatangiye ntabwo ariko yarangiye.”
“Bariya bagabo bafite akazi katoroshye, nanjye
ndashima ko babonye ko nshoboye, kugirango nyine bakorane nanjye ni umugisha ni
ukuri, bari gukorana n’undi muntu uwo ari we wese, ariko kuba barakoranye
nanjye ndabishimira.”
Uyu mugabo asobanura ko bari bamaze amezi atanu bakora
kuri iyi ndirimbo. Yannick yavuze ko mu gihe yamaze akorana na Meddy
yamwigiyeho kunononsora ikintu mbere y’uko kijya hanze, kandi yamubonyeho guca
bugufi mu buzima bwe bwa buri munsi.
Yavuze ko Meddy ari umuntu wiyoroshya, uciye bugufi,
kandi ukunda amahoro. Ni ibintu avuga ko yishimiye, kuko byanamufashije guhura
n’umuryango wa Meddy.
Yannick anavuga ko yanyuzwe n’uburyo Meddy ahimba
ururirimbo (Melodie), byatumye nawe yiyemeza gufatira urugero kuri uyu muhanzi.
Muri iki kiganiro, Yannick avuga ko muri we atigeze
atekereza akorera indirimbo Meddy, kuko yamubonaga nk’umuntu uri ku rwego rwo
hejuru bigoye kuzahura.
Avuga ko kuba byarashobotse bagakorana, abifata gukabya inzozi n’ubwo atigeze azirota. Mu ijambo rimwe, asobanura ko ari ‘umugisha nagize, kandi ntakidashoboa’.
Ati “Ntabwo byari mu nzozi zanjye, kuko nabonaga
ntaho twahurira na Meddy, nanjye ubwanjye bwaranshimishije cyane.”
Yannick avuga ko ashaka gukora indirimbo nziza
zimuhuza n’abantu, kandi agakora ibihangano by’ibihe byose bizumvwa ibihe n’ibihe
n’ubwo yaba atakira mu murongo w’abakora indirimbo.
Uyu mugabo avuga ko ashima intambwe Adrien Misigaro
amaze kumuteresha mu rugendo rwe rw’umuziki. Kandi avuga ko yamubonye nk’umuntu
ugerageza ibintu bishya, biri no mu byatumye muri iki gihe bari gukora ku
ndirimbo ziri kuri album ye nshya.
Asobanura ko Adrien yamwigiyeho uburyo bwo kwitwara nk’umuramyi,
gukorana n’abandi, kwita ku muryago, gukora ibintu bifite intego ihamya,
gukunda abantu n’ibindi. Ati ‘Ni umuntu ukunda gusetsa, ni umugisha kumumenya,
kandi ni umuntu ujya uhuza. Hari abahanzi benshi yagiye ampuza n’abo, cyangwa
akanakora n’abandi.”
Yannick yavuze ko muri iki gihe afite ibihangano
byinshi by’abahanzi ari gukoraho birimo nka Album ya Adrien Misigaro, indirimbo
za Serge Iyamuremye, Tumaini Byinshi bashobora gukorana muri iki gihe n’abandi.
Yannick yatangaje ko gukorera indirimbo Meddy yabifataga nk'ibintu bidashoboka, kuko amuzi akiri muto
Yannick yavuze ko yinjiye mu byo gutunganya indirimbo biturutse ku bushobozi budahagije bari bafite mu itsinda ry'abaramyi yabarizwagamo
Yannick asanzwe ari umuramyi mu rusengero asengeramo muri Dallas
Yannick asobanura gukorera indirimbo Meddy nk'umugisha yagize mu buzima bwe
Yannick yavuze ko Meddy yamwigiyeho kunononsora ibikorwa bye mbere y'uko bijya hanze
Yannick ashima Adrien Misigaro kuko yamucuriye inzira akabasha kugera kuri Meddy
Yannick ari kumwe na Adrien Misigaro, Gentil Misigaro, Cadeau Marvin na Tumain Byinshi
Ku wa 23 Mutarama 2023, Yannick yatangaje ko yibarutse
umwana n'umukunzi we Dori Mulume
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO NDIRIMBO' YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO
TANGA IGITECYEREZO