RFL
Kigali

Eminem yahishuye impamvu adakunda guseka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/01/2024 9:15
0


Umuraperi w'icyamamare, Eminem, uzwiho guhora akunje isura ndetse udakozwa ibyo guseka, yashyize ahishura impamvu ibyihishe inyuma ituma adapfa guseka imbere y'abantu.



Marshall Bruce Mathers III umuraperi akaba n'umwanditsi w'indirimbo wamamaye ku izina rya Eminem uri muri bazungu bacye babashije gukora injyana ya Rap/Hip Hop imenyerewe mu birabura ikamuhira. Uretse kuba Eminem azwiho ubuhanga muri iyi njyana, asanzwe azwiho kuba adakunda guseka.

Yaba ari ku rubyiniro, yaba ari kuganira n'abandi cyangwa se mu mafoto, biragoye kubona Eminem ari guseka cyangwa se ngo byibuze agaragaze akanyamuneza kimwe n'abandi. 

Uko imyaka yagiye ihita niko benshi bakomeje kugaruka ku mpamvu zaba zituma adaseka aho bamwe bavugaga ko bifitanye isano n'uko yigize kugirwaho ingaruka no gukoresha ibiyobyabwenge byinshi (Overdosing Side Effects).

Mu gihe abandi bavuga ko Eminem kudaseka imbere y'abantu yaba yarabitegetswe n'umuryango w'ibanga uvugwaho kubamo abahanzi benshi bakomeye uzwi ku izina rya 'Illuminati'. Ibi byose ariko nyirubwite yabiteye utwatsi avuga impamvu nyayo adakunda guseka.

Eminem yakuze yumva bavuga ko guseka ku bagabo bibagaragaza nk'abanyantege nkeya

Mu kiganiro Eminem yagiranye n'ikinyamakuru Rolling Stone yagize ati: ''Nkiri umwana muto nakunze kumva abantu bakuru b'abagabo bavuga ko guseka ari ikimenyetso cy'imbaraga nke. 

Bambwiraga ko umugabo ukunda guseka aba atari umugabo uhamye. Ni ubwo buryo nakuze numvako nanjye ntagomba gusekera abantu ngo bantinye baboneko ndi umunyagitinyiro''.

Avuga ko kudaseka kwe yakunze kubikora kugirango abantu bamutinye bamubone nk'umuntu utinyitse

Eminem yakomeje avuga ko kuba kudakunda guseka kwe yaragirango abantu bamutinye kandi ntibamufate nk'umunyantege nke, avuga ko rwose nk'uko yabyifuzaga byamuhiriye. 

Yagize ati: ''Biratangaje ko nafashe uyu mwanzuro wo kudaseka cyane mu bantu none koko abantu barantinya. Icyo nabikoreye nshaka nicyo byavuyemo gusa ariko hari abantu bamfata nk'umugome kandi siko meze''.

Eminem ngo yageze ku cyo yashakaga ubwo yiyemezaga kutazajya aseka mu bantu

Uyu muraperi ukunze kwiyita 'Rap God' yasoje avuga ko ibintu abantu bamuvugaho cyangwa se impamvu abantu bavuga zituma adaseka zirimo nkingaruka z'ibiyobyabwenge cyangwa se abandi bavuga ko ari 'Illuminati' yabimutegetse, ko ntakuri kurimo, dore ko we yivugira ko uyu muryango atawubarizwamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND