Kigali

Impamba The Ben yahaye Ommy Dimpoz yaba yapfunyitswe na Element wa 1:55AM?

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:3/01/2024 17:19
0


Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Ommy Dimpoz wari umaze iminsi muri Kigali aho yari yaraje mu bukwe bw'inshuti ye The Ben, yamaze gusubira iwabo aho asize akoze imishinga y'indirimbo.



Ku wa 21 Ukuboza 2023 ni bwo umunya Tanzania ufite izina rinini mu muziki wa Africa y'Uburasirazuba, Omary Faraji Nyembo wamamaye nka Ommy Dimpoz mu ndirimbo zirimo "Me & You" yakoranye na Vanessa Mdee n'izindi, yageze i Kigali aho yari yitabiriye ubukwe bw'inshuti ye Mugisha Benjamin (The Ben) washyingiranwaga na Uwicyeza Pamella.

Uyu muhanzi wageze mu Rwanda ubukwe bubura iminsi ibiri ngo bubere muri Kigali Convention Center, yaryohewe na Kigali kugeza ubukwe bubaye akabutaha, akanagabira The Ben, impano y'ubutaka buherereye Zanzibar.

Ommy Dimpoz yakomeje kugirira ibihe byiza i Kigali biratinda, yitabiriye ibitaramo asiba ibindi. Mu byo yitabiriye harimo ibirori bya nyuma y'ubukwe bwa The Ben, ndetse n'ibirori bya Black Elegancy Party bya Kigali Boss Babes aho yanavuze ko agiye guha umukoro abakobwa b'ibimero ba Tanzania bakigira kuri Kigali Boss Babes.

Ommy Dimpoz yaratunguranye kubona ataritabiriye ibirori "White Party" bya Zari The Boss Lady uzwi cyane muri Tanzania dore yanabyaranye na Diamond Platnumz, inshuti ye.

Kuri ubu Ommy Dimpoz yasubiye muri Tanzania ariko se ajyanye iki?

Amakuru InyaRwanda yamenye ku ikubitiro ni uko uyu muhanzi yashakaga gukorana indirimbo na The Ben. Iyo ndirimbo ikaba yari gukorwa na Producer Element ugezweho cyane mu karere ka Africa y'uburasirazuba.

Aba bombi basabye umwanya Element ko bajya muri studio bagakora umushinga w'indirimbo. Ibi Element babimusabye mu birori bya nyuma y'ubukwe bwa The Ben (After party) byabereye muri B Hotel dore ko nawe yari yabyitabiriye ndetse abemera umwanya.

Nyuma y'ibirori bya Black Elegancy Party, aba bombi ni bwo basuye Element muri Studio batangira umushinga. Iyi ndirimbo nisohoka izaba ibaye iya gatatu The Ben ahuriyemo na Ommy Dimpoz, ibintu bishimangira ubushuti bwabo.

Indirimbo ya mbere yari iyitwa "Yange" The Ben yandikiye Ommy Dimpoz akayikorana na Sey Shay na "I got you" bakoranye iri kuri album y'uyu munya Tanzania yise "Dedication".

Ommy Dimpoz yasubiye muri Tanzania

The Ben na Ommy Dimpoz, ubushuti bwabo bumaze gukomera

Producer Element ubarizwa muri 1:55 Am niwe wakoze ku mushinga wa Ommy Dimpoz na The Ben 

Reba "Yanje" indirimbo The Ben yandikiye Ommy Dimpoz


Reba "I got you" ya Ommy Dimpoz na The Ben









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND