Kigali

Ommy Dimpoz yageze i Kigali yitabiriye ubukwe bwa The Ben, inshuti y'akadasohoka-AMAFOTO

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:21/12/2023 22:40
0


Kuri uyu mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2023, umuhanzi Ommy Dimpoz yasesekaye mu Rwanda aho yitabiriye ubukwe bw'inshuti ye magara, The Ben.



Uyu mugabo ku kibuga cy'indege yatangarije itangazamakuru ko yifuza kuguma mu Rwanda, akabasha kubona uburyo baryoshya nawe akifatanya nabo.

Yatangaje ko abantu bavuga ko mu Rwanda hari abakobwa beza, bataba babeshya kuko ari ukuri ndetse akaba ari nayo mpamvu ashaka kuhaguma akihera ijisho.

Dimpoz aje mu Rwanda aho yitabiriye umunsi mukuru w'ubukwe bw'inshuti ye magara, The Ben, aho azasezerana imbere y'Imana kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023.

Ommy Dimpoz yigeze gutangaza ko The Ben ari inshuti ye magara bakunze kuganira ku bintu byinshi bitandukanye birimo n'imishinga ikomeye. 

Uyu muhanzi yavuze ko The Ben ari ingirakamaro mu buzima bwe ndetse no mu muziki we, kuko inshuro nyinshi amwiyambaza akamusaba ubufasha igihe aba ari gukora indirimbo.

Si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri uyu mugabo ageze mu Rwanda kuko akunze kuhataramira inshuro nyinshi. Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, yatanze ibyishimo mu gitaramo yakoze ubwo yaririmbiraga abitabiriye imikino ya kimwe cya kabiri (1/2) cy'imikino ya BAL iri kubera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Iyi ikaba yari inshuro ye ya Gatatu ataramiye mu Rwanda ndetse akaba anashimira byimazeyo urukundo agaragarizwa iyo ari mu Rwagasabo.


Ommy Dimpoz yageze i Kigali mu bukwe bwa mucuti we The ben


Yakiriwe na Kigali Protocal



Avuga ko The Ben ari inshuti ye magara kandi amufasha mu muziki we







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND