Inzu z'abanyamideri zikomeje kwiyongera mu Rwanda ari na ko benshi basobanukirwa ubushobozi abanyarwanda bafite bwo kwikorera babyaza umusaruro ibyo mu gihugu imbere no guha agaciro ibyo bikoreye "Made in Rwanda".
Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye n'umwe mu bahangamideri, hagarutswe ku mbogamizi zikibangamira uruganda rw'imideri mu Rwanda harimo guhabwa icyizere gicye no kudasobanukirwa agaciro k'ibikorwa byabo, biri muri bamwe babazengurutse, bikaba bidindiza iterambere ry'imideri ikorerwa mu Rwanda.
Ni ikiganiro cyagarutse ku iterambere ry'abanyamideri mu Rwanda na byinshi byazamura urwego rwabo muri rusange biyubaka bakubaka n'Igihugu, ariko hagarukwa no ku mbogamizi. Icyakora barashima intambwe Made in Rwanda imaze kugeraho.
Niyontegereje Edison Umuyobozi Mukuru wa Eddyz Fashion akaba ari nawe wayishinze, yavuze ku iterambere ry'abanyamideri n'imbogamizi babonye nyuma ya Made in Rwanda. Ati: "Isura y'imideli uburyo nyibona kuva bazana gahunda ya Made in Rwanda;
Iri kugenda itera imbere ariko imbogamizi ni uko abanyarwanda batari bizerera mu mideli dukora hano mu Rwanda, ariko kandi ugereranyije n'igihe Made in Rwanda yatangiriye, hari icyahindutse".
Yasabye abanyarwanda gukunda ibyo mu gihugu cyabo bakabiha agaciro, bakazirikana ko Leta y'u Rwanda nayo ikataje mu kuzamura ibikorwa by'abanyarwanda. Yashimiye Leta ikomeje kubashyigikira mu rugendo rwo gukundisha abantu ibikorerwa mu Rwanda.
Ati: "Icyo twishimira nka Eddyz Fashion kugeza ubu ni uko hari abantu bari gukunda ibyo dukora kandi tukaba dufite na Leta nziza ishyigikira Made in Rwanda, nka kimwe mu byateza abaturage imbere".
Eddyz Fashion iyobirwa na Niyontegereje Edison, ikora imyenda yiganjemo imipira y'amaboko maremare yo kwifubika, amapantalo n'iyindi yose ikenewe n'abakiriya. Yavuze kandi ko bagira akarusho ko gukora imipira y'amaboko magufi izwi nka T-Shirt.
Baherutse gutangiza ibikorwa byo kumurika imideri mu rwego rwo gutinyuka no gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda, no kwigirira icyizere bo bashoboye. Niyontegereje aragira ati: "Icya mbere tugomba kwizera ko dushoboye, ibindi tukabikora kinyamwuga".
Kuya 16 Ukuboza 2023 muri Hotel izwi nka Four Points by Sheraton iherereye mu mujyi wa Kigali, Eddyz Fashion yamuritse bwa mbere imideri bakora ifite umwihariko, ikaba irimo imipira yo kwifubika, n'iyindi. Gusa bafite umwihariko mu gukora imipira y'amaboko magufi izwi nka “T-Shirt” ikozwe mu buryo budasanzwe.
Ubwo bakataga umutsima mu kwishimira iki gikorwa bamaze kugeraho
Imwe mu myenda ikorwa na Eddyz Fashion
Hamuritswe bwa mbere imyenda ikorerwa muri Eddyz Fashion
Imwe mu myenda yakorewe muri Eddyz Fashion
TANGA IGITECYEREZO