Kigali

Kuki ari gukorana cyane n'Abadogiteri? Nice Ndatabaye yahuje imbaraga na Dr Savant nyuma ya Dr Ipyana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/12/2023 21:23
0


Umuramyi Nice Ndatabaye utuye muri Canada akomeje gufasha abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, gusoza neza umwaka wa 2023 binjira mu mwaka mushya wa 2024, akaba ari kubikora abagezaho indirimbo nziza kandi yakoranye n'abanyabwenge.



Kuwa 29/09/2023 ni bwo Nice Ndatabaye aheruka gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cy'uburyohe yafatiyemo amashusho y'indirimbo ze zirimo zitandukanye, ndetse magingo aya yatangiye kuzishyira hanze. Ni igitaramo cyaririmbyemo Nice Ndatabaye, Dr Ipyana, Bosco Nshuti, Ben na Chance na Savant Ngira.

Nyuma y'ibyumweru bitatu Nice Ndatabaye ashyize hanze indirimbo "Umeamua Kunipenda" yaririmbanye na Dr Ipyana ufatwa nka nimero ya mbere muri Tanzania mu muziki wa Gospel, kuri ubu yashyize hanze indirimbo y'amashusho yitwa "Mukiza Wanjye" yakoranye na Dr Savant Ngira wo mu Rwanda.

Nice Ndatabaye utuye muri Canada n'umuryango we, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo "Mukiza Wanjye" irimo ubutumwa buvuga ko "Yesu yadutuye imitwaro (ibyaha) yaduhetamishaga, aduha amahoro, aratwemera". Ati "[Yesu] Yarampamagaye nanjye nsiga byose ndamukurikira, gukurikira Yesu hari ibyo dusabwa gusiga".

Icyita rusange kuri izi ndirimbo ze nshya, ni uko yaziririmbanye n'abaramyi basanzwe ari Abadogiteri mu mwuga w'ubuvuzi. Twagize amatsiko y'impamvu yamusunikiye gukorana nabo ndetse n'icyo bisobanuye kuri we, adutangariza ko byari mu rwego rwo kwerekana ko "abakozi b'Imana ntabwo ari abantu badafite ibindi bakora mu buzima".

Ndatabaye yagize ati "Buriya iyo turebye no mu Byanditswe Byera (aravuga muri Bibiliya), Intumwa za Yesu ntabwo bari abantu b'imburamukoro. Bari abantu bize, b'abahanga, bafite ubumenyi. Bishatse kuvuga ngo no muri iki gihe cyacu, abakozi b'Imana ntabwo ari abantu badafite ibindi bakora mu buzima".

Arakomeza ati "Ahuhwo ni abantu Imana yagiye ihamagara rimwe na rimwe ibavanye mu mirimo yabo isanzwe, bakaza kuyikorera. Icyo nshatse kuvuga, aba bakozi b'Imana twaririmbaye ni Abadogiteri bavura abantu, bamwe baracyabikora nk'umwuga ariko bagakorera n'Imana, abandi barabiretse".

Yavuze ko Dr Ipyana yahagaritse kuvura abantu ajya gukorera Imana. Ati "Rero ni ukuvuga ngo abantu babyumve kandi babisobanukirwe, gukorera Imana si ukubura ikindi dukora, ahubwo gukorera Imana ni umurimo ubwawo, kandi rimwe na rimwe bigusaba kureka ibyawe bindi kugira ngo ukorere Kristo umwumvire, ukore ubushake bwe".

Nice Ndatabaye uri gukorana imbaraga nyinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akunzwe cyane mu ndirimbo nka "Umbereye Maso" imaze kurebwa na Miliyoni 6, "Imigambi yawe", "Ayi Mana y'Ukuri", "Iby'Imana ikora", "Uri hejuru" n'izindi.

Dr Ipyana wo muri Tanzania uherutse gukorana indirimbo na Nice Ndatabaye yamamaye muri "Niseme Nini" imaze kurebwa na Miliyoni 14. Ni umuganga mu buzima busanzwe (Medical Doctor) kuva muri 2012, akaba yaratangiye kuririmba mu 2015. Akunzwe mu ndirimbo "Kama Si Mkono", "Milele na Milele" na "Moyo wangu".

Dr Savant Ngira nawe wakoranye indirimbo na Nice Ndatabaye, ni umuramyi w'umuhanga u Rwanda rufite, akaba afatanya uyu murimo w'Imana n'umwuga wo kuvura abantu dore ko ari Dogiteri. Asanzwe ari umuririmbyi ukomeye muri True Promises Ministry. Mu muziki we bwite, amaze gukora indirimbo 7, iyakunzwe cyane akaba ari "Hozana".


Nice Ndatabaye yamamaye cyane mu ndirimbo "Umbereye Maso" yakoranye na Gentil Misigaro


Nice Ndatabaye na Dr Ipyana baherutse guhurira mu gitaramo bakanakorana indirimbo 


Savant Ngira ufatanya umuziki n'umwuga w'ubuganga yahuje imbaraga na Ndatabaye


Nice Ndatabaye yibukije ko gukorera Imana bitavuze ko wabuze ikindi ukora

REBA INDIRIMBO "MUKIZA WANJYE" YA NICE NDATABAYE FT DR SAVANT NGIRA


REBA INDIRIMBO "UMEAMUA KUNIPENDA" YA NICE NDATABAYE FT DR IPYANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND