RFL
Kigali

Rick Ross yiyemeje guterera umusozi wa Kilimanjaro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/12/2023 12:34
0


Umuraperi w'icyamamare, Rick Ross, yatangaje ko umwaka wa 2024 agiye kuwutangirana ingamba nshya harimo nko kuba agiye kurira umusozi wa Kilimanjaro wo muri Tanzania.



William Leonard Roberts II umuraperi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, wamamaye ku izina rya Rick Ross ku rwego mpuzamahanga, yatangaje benshi ubwo yatangazaga imigambi n'ingamba nshya agiye gutangirana umwaka wa 2024 ubura iminsi micye ngo utangire.

Rick Ross yatangaje ko ikintu cya mbere azakora mu kwezi kwa Mutarama ya 2024 ari ukuzurira umusozi muremure muri Africa wa Kilimanjaro uherereye muri Tanzania. Ibi uyu muraperi yabitangaje akoresheje urubuga rwe rwa Instagram akurikirwaho n'abarenga miliyoni 19 z'abantu.

Rick Ross yatangaje ko agiye kurira umusozi wa Kilimanjaro muri Mutarama ya 2024

Ubwo yaganiraga n'abafana be kuri 'Instagram Live', Rick Ross yagarutse ku migabo n'imigambi afitiye umwaka wa 2024. Yagize ati: ''Muribuka mbambwira ko nshaka kujya kurira umusozi wa Kilimanjaro muri Tanzania? Ntabwo nakinaga, muri Mutarama ya 2024 ndawurira hamwe n'umutoza wanjye unkoresha siporo''.

Rick Ross w'imyaka 47 yakomeje agira ati: 'Nkomeje gahunda yo gukora ibishoboka byose nko ntakaze ibiro, ndenge ubwoba bwo kurira ahantu harehare. Kurira Kilimanjaro bizamfasha gutakaza ibiro no kurekera gutinya uburebure. Urumva ni nko kwica inyoni ebyiri ukoresheje ibuye rimwe''.

Rick Ross avuga ko ngo kurira Kilimanjaro biri muri gahunda afite zo kumufasha gutakaza ibiro no kudatinya uburebure

Uyu muraperi yarengejeho ko umugambi wo kurira umusozi muremure wa Kilimanjaro ufite metero 5,895 awumaranye igihe kinini kandi ko yiyemeje kuwushyira mu ngiro muri Mutarama ya 2024.

Umusozi wa Kilimanjaro ugiye kurirwa n'umuraperi Rick Ross

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Rick Ross bwa mbere yavuze ibijyanye no kurira umusozi wa Kilimanjaro mu mpera z'umwaka wa 2022 avuga ko azawurira mu mwaka wa 2023 gusa ukaba urangiye atabikoze ari nayo mpamvu yavuze ko azabikora mu ntangiriro ya 2024. Hategerejwe kureba ko azabikora koko niba atari ukubeshya abafana be.

Abanya-Tanzaniya nabo ngo biteguye gufasha Rick Ross guterera umusozi wa Kilimanjaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND