Kigali

Jada Pinkett Smith yahishuye uko urushyi Will Smith yakubise Chris Rock rwatabaye urugo rwabo rwendaga gusenyuka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/12/2023 11:46
0


Nyuma y'umwaka n'igice Will Smith akubise urushyi Chris Rock imbere y'imbaga nyamwinshi, umugore we Jada Pinkett Smith yahishuye ko uru rushyi arirwo rwatumye bongera kwiyunga bakabana neza mu gihe bari mu nzira yo gutandukana.



Umukinnyi wa filime kabuhariwe wanahoze ari umuhanzikazi, Jada Pinkett Smith, umugore w'icyamamare Will Smith, yatangaje benshi nyuma yo kuvuga ko urushyi umugabo we yakubise umunyarwenya Chris Rock arirwo rwatumye biyunga bagasubirana mu gihe bari mu nzira zo gutandukana.

Muri Werurwe ya 2022 mu birori bya 'Oscars Awards'  byari bibaye ku nshuro ya 94, niho habereye ibintu bitazibagirana mu mateka y'imyidagaduro mpuzamahanga. Ibi byabaye ubwo Will Smith yaturukaga mu mwanya yari yicayemo akajya ku rubyiniro asanzeyo Chris Rock maze agahita amukubita urushyi rutunguranye akarenzaho agira ati: 'Kura amazina y'umugore wanjye mu kanwa kawe'.

Will Smith yakubise urushyi Chris Rock ku rubyiniro amuziza gutera urwenya ku mugore we Jada Pinkett Smith

Uru rushyi Will Smith yarukubise Chris Rock amuziza ko yaramaze gutera urwenya ku mugore we udafite imisatsi kubera indwara ya 'Alopecia' yamuteye gupfuka imisatsi maze agahitamo kogosha. Chris Rock ubwo yabiteragaho urwenya ntibyashimishije Will Smith ahitamo kumukubita  urushyi ku rubyiniro.

Nyuma y'umwaka n'amezi 9 ibi bibaye, byakomeje kuvugwaho byinshi ndetse kuri ubu nyirubwite,Jada Pinkett Smith yagize icyo yongera kubivugaho, anahishura ko uru rushyi rwatabaye urugo rwabo rwari mu mayira yo gusenyuka.

Jada Pinkett yagarutse ku rushyi umugabo we yakubise Chris Rock mu 2022

Mu kiganiro Jada Pinkett Smith w'imyaka 52 yagiranye n'ikinyamakuru Daily Mail cyo mu Bwongereza, yagize ati: '''Kuva mu 2016 twasaga nkaho ibyo kubana biri kutunanira. Twari tumaze igihe tubigerageza gusa bigoye ko twakomezanya, byageze ubwo dufata umwanzuro wo gutandukana gusa tugakomeza kubihisha''.

Yakomeje agira ati: ''Ubwo ibirori bya Oscars byabaga, igitangaje ni uko uwo munsi ntashakaga kubijyamo. Nabyemeye ku munota wa nyuma, ndumva n'ikanzu nambaye barayinsangishije mu nzira. Mwabonye ibyabaye gusa nubwo ntabishima byari bibi ariko byagize akamaro ku rugo rwacu''.

Yahishuye ko uru rushyi rwatumye abona ko Will Smith amukunda byanyabyo bakiyunga

Jada Pinkett Smith wakunzwe muri filime nyinshi zirimo nka 'Set It Off', 'Matrix',Gotham' n'izindi yakomeye agira ati: ''Nkimara kubona Will Smith akubise urushyi Chris Rock umutima warandiye cyane. Narinze ngera mu rugo meze gutyo ndara ntekereza mpita nanzura ko ntashobora kureka umugabo unkunda kuriya kugeza ubwo akora ikintu nkakiriya ku bwanjye''.

Jada yavuze ko nubwo ibyo Will Smith yakoze atari byo gusa ngo byabafashije gutabara umubano wabo

Yongeyeho ati: ''Kuva ririya joro nabonye neza ko Will Smith ntacyo atakora ku bwanjye, ese watandukana n'umugabo nk'uwo? wakwirengagiza ko urukundo agukunda rwamukoresheje biriya? Nahise musaba ko yagaruka mu rugo kuko ntabwo twari tukibana mu nzu imwe. Iyo biriya bitaba ntabwo twari kongera kwiyunga kuko nibyo byatumye tubona ko tugifitanye urukundo nyarwo''.

Jada Pinkett Smith akibona umugabo we akubise undi mugabo urushyi ku bwe, yarahiriye ko atazatandukana nawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND