Kigali

Iby’urukundo rwe na Jody Phibi, ihangana mu bahanzi: Auddy Kelly yasubije abafana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2023 11:57
0


Kuva mu mwaka wa 2013, abafana n’abakunzi b’umuziki ntibasibye kubaza Auddy Kelly uko byagenze kugirango urukundo rwe na Jody Phibi rugane ku musozo.



Ni imwe mu nkuru zikigaragara cyane mu mashakiro ya Google. Kandi Audace Munyangango [Auddy] asobanura ko byavuzwe mu gihe yari agitangira umuziki, bituma ahangwa amaso na benshi.

Bombi byatumye bavugwa cyane mu itangazamakuru, ariko kandi ku rundi ruhande byatumye ibihangano byabo bishakishwa cyane kuri internet.

Jody Phibi yahagaritse umuziki, ariko Auddy yakomeje gukora umuziki anabihuza n’urugendo rw’amasomo ari gukurikirana muri iki gihe muri Suede.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2023, yaganiriye n’abafana be ku rukuta rwe rwa Instagram, yongera kubazwa uko byagenze kugirango atandukane na Jody Phibi nubwo atabisobanura neza.

Ni ikiganiro yari yavuzemo ko yiteguye gusubiza buri kimwe abazwa, ariko abafana be bibanze cyane ku rukundo rwe na Jody Phibi.

Umwe mu bafana yamubajije uko byagenze kugirango atandukane na Jody Phibi, yavuze ati “Mbwira ukuntu wanze Jody?”. Auddy Kelly yatanze igisubizo cyahuranyije ntiyerura niba akiri mu rukundo n’uyu mukobwa, agira ati “Ni inde wabikubeshye?”

Uyu muhanzi kandi uzwi mu ndirimbo nka ‘Kubi’, yongeye kubazwa aho Jody Phibi yagiye, umufana yamubajije ati “Umuntu witwa Jody Phibi yagiye he?”

Mu gusubiza, Auddy Kelly yagaragaje ko atari we wo kuvuga aho Jody ari, yagize ati “Wamubaza ukamwandikira arakubwira!”

Nk’umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki, yanabajijwe cyane ku makimbirane avugwa mu bahanzi cyane cyane  ihangane hagati ya The Ben na Bruce Melodie.

Ihangana rya The Ben na Bruce Melodie ryazamutse cyane nyuma y’ibitaramo The Ben yakoreye mu Burundi bikavugwa ko Coach Gael yashatse kwica igitaramo cye.

Byanakomejwe kandi no kuba Alex Muyoboke yaravuze ko ihangana rya Bruce Melodie na The Ben yikwiye gukemukira mu gitaramo bombi bahuriramo.

Auddy Kelly yabajijwe n’umwe mu bafana icyo atekereza ku ihangana rivugwa hagati ya Bruce Melodie a The Ben. Yagize ati “Ni ikivuga kuri ‘Beef’ ya The Ben na Bruce Melodie?”

Auddy yavuze ko mu myaka ishize ari mu muziki yumvise cyane igihe kinini, abafana bahanganisha The Ben na Meddy, kandi ko byagiye bitanga umusaruro, kuko ‘byarangiraga bakoranye, bikaryoshya imyidagaduro’.

Ati “Ubu rero hagezweho The Ben na Bruce Melodie nabyo biryoshya ‘Showbiz’. Sintekereza ko bo hari ikibazo bafitanye, ahubwo nibadukorere umuti badutegurire ikintu (indirimbo).”

Uyu muhanzi avuga ko ashingiye ku byo abona, abafana nibo bagira uruhare mu guteranya The  Ben na Bruce Melodie kuko urwego bariho si urwo kugirana ibibazo.

Akomeza ati “Bose ni abanyabigwi mu muziki! Iki ni igihe cyo gukorana n’aho ibindi ntimumbaze. Gusa, guhangana nabyo bituma abantu bakora ariko ntibibe birebire, ahubwo nibaduhe igitaramo.”

Muri iki kiganiro, Auddy Kelly yavuze ko mu ntangiriro za 2024 azashyira hanze indirimbo nshya, nyuma yo kumurika Album ye ya mbere.

Mu 2024 azaba atangiye urugendo rwo gukora indirimbo zitari kuri album, kandi zikoze mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n’ururimi rwo muri Suede. 


Auddy yavuze ko agiye gutangira gushyira hanze indirimbo nyuma yo kumurika Album ye ya mbere yise "Aho Ntabona"


Auddy Kelly yongeye kubazwa ku rukundo rwe na Jody Phibi rwavuzwe cyane mu 2013


Auddy avuga ko abafana aribo bahanganisha The Ben na Bruce Melodie


Kelly yavuze ko mu myaka ishize ubwo abafana bahanganishaga Meddy na The Ben byatangaga umusaruro







KANDA HANO WUMVE ALBUM YOSE YA  AUDDY KELLY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND