Kigali

Amb. Olivier Nduhungirehe yahaye isezerano Bwiza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2023 9:35
0


Nyuma yo kunyurwa n’indirimbo ze ubwo yari muri Sports, Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi,Olivier Nduhungirehe, yabwiye umuhanzikazi Bwiza ko umwaka wa 2024 uzamubera mwiza, kandi impano ye izamenyekana ku rwego Mpuzamahanga.



Yabitangaje yisunze ubutumwa uyu muhanzikazi wo muri Kikac Music Label, yanyujije kuri konti ye ya X agaruka ku bihe bimwe by’ingenzi byaranze urugendo rwe rw’umuziki mu 2023.

Uyu mukobwa yifashishije indirimbo ye ‘Soja’ yakoranye na Juno Kizigenza, yavuze ko umwaka wa 2023 wamubereye urugendo rudasanzwe mu muziki we.

Iriya ndirimbo ayisobanura nk’igihangano cyegereye umutima we, kandi yashibutse mu bufatanye yagiranye na ‘musaza we’ akaba n’inshuti ye Juno Kizigenza.

Bwiza yasobanuye ko 2023 wabaye umwanya wo ‘guhanga no gukura’, kandi yishimira ‘inkunga’ yahawe na Juno Kizigenza kugeza iyi ndirimbo ikozwe.

Ni imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzikazi zigize Album ye ya mbere yise ‘My Dream’ yamuritse mu mezi atanu ashize. Ni album yahuriyeho abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu.

Iriho indirimbo nka ‘Carry me’, ‘Mutima’, ‘Soja’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘Rudasumbwa’, ‘Painkiller’, ‘Mr Dj’, ‘Are u ok?’, ‘Tequielo’ na Chriss Eazy, ‘Amahitamo’, ‘Sexioty’, ‘Monitor’ na Niyo Bosco, ‘Do Me’, ‘No Body’ na Double Jay ndetse na ‘Niko Tam’ yakoranye na Ray Signature na Allan Toniks.

Mu batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Bwiza, ku rukuta rwa X [Yahoze ari Twittter], barimo Amb.Nduhungirehe wamubwiye ko ibikorwa bye mu 2024 bizamenyekana ku rwego Mpuzamahanga.

Yamuhaye isezerano, kandi amubwira kuzirikana aya magambo yamubwiye. Nduhungirehe ati “Ijuru rwose rizaba imipaka yonyine kuri wowe, Bwiza! Kumenyekana kw’impano yawe ku rwego mpuzamahanga biragutegereje mu 2024. Uzirikane amagambo yanjye.” 

Ku wa 23 Ugushyingo 2023, Nduhungirehe yasohoye urutonde rw’indirimbo 30 za Bwiza yumvise ubwo yari muri Sports. Rugaragaraho indirimbo zirimo ‘Yiwe’, ‘Wibeshya’ yakoranye na Mico The Best, ‘Rumours’, ‘Rudasumbwa’, ‘Pain Killer’, ‘Exchange’ n’izindi.

Bwiza aherutse kubwira InyaRwanda, ko umwaka wa 2023 wagenze neza mu rugendo rwe rw’umuziki, nyuma y’umwaka umwe wari ushize awinjiyemo.

Ni umwaka yabonyemo ibiraka bikomeye ku rwego rw’umuhanzi, yaririmbye mu bitaramo bya Trace Awards, akorera ibitaramo i Burayi, Uganda n’ahandi.

Kuri we afite ashimwe ku muitima. Ati “Nagize amahirwe yo gutaramira hanze y’u Rwanda byari ibihe byiza ku muhanzi nkanjye.

“Ibyo nari niteze byo numvaga ntazabonayo abantu bazi umuziki wanjye cyangwa se badakurikirana neza iby’iwacu ariko siko nabisanze. Nasanze abantu baradukurikirana cyane indirimbo barazizi ndetse n’abatazizi babaga bafite amatsiko yo kutumenyaho byinshi. Nasanze rero umukoro munini ari uwacu kugirango nabo batatuzi tubashe kubagezaho ibihangano byacu kuko bo baratwiteguye.”

Uyu mwari yavuze ko ibitaramo yakoreye mu bihugu bitandukanye byamusigiye amasomo yo kugerageza kuririmba mu ndirimbo buri wese ‘yisangamo’.

Kandi avuga ko yatangiye urugendo rwo kwiga indimi mpuzamahanga, no kugerageza kuzikoresha mu bihangano bye bya buri munsi.

Yungamo ati “Nanishimira cyane ko benshi muri twe bamaze kumva neza imbaraga zabyo ndetse bakagerageza kubikora.”

 


Amb.Nduhingirehe yabwiye Bwiza ko umwaka 2024 uzasiga izina rye rizwi ku rwego Mpuzamahanga


Bwiza yagaragaje ko umwaka wa 2023 wabaye uwo kwiga no guhanga ibishya


Bwiza yashimiye Nduhungirehe ku bw’igihangano cyiza bakoranye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SOJA’ YA BWIZA NA JUNO KIZIGENZA

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND