Nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2023, muri Kaminuza y’u Rwanda ishyami rya Huye , habyutse hahwiwiswa amakuru ko hari umukobwa wakuyemo inda, bigahuzwa n’ibiherutse kuba mu minsi ishize,byamenyekanye ko atari inda yavuyemo ahubwo ko ari uburwayi bw'Igifu bwaje gutuma aruka amaraso.
Ubwo InyaRwanda yashakaga kumenya ukuri ku inkuru ivugwa kuri uyu mukobwa, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri Kaminuza, Nyirahabimana Theresie, yatubwiye ko uyu mukobwa atakuyemo inda nk’uko bamwe mu banyeshuri babyemezaga ahubwo ko amaraso yavuze byatewe n’igifu.
Ibi byaje kwemezwa na Raporo yakozwe n’Ibitaro bya Kaminuza Ishami rya Huye-CHUB , aho byemeje nyuma y’isuzuma ryakozwe , ryemeje ko byatewe n'uburwayi bw'igifu cyatumye aruka amaraso ndetse ko yahawe imiti ndetse akagirwa n'inama yo gukomeza kwivuza ubu burwayi.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 01 Ukuboza,2023, nibwo muri Kaminuza y’u Rwanda ishyami rya Huye , abantu batunguwe no gusanga uruhinja rwapfuye rwajugunywe mu kimoteri giherereye mu macumbi y'abakobwa yitwa Benghazi,icyo gihe byemejwe ko ari umukobwa wakuyemo inda.
Umuntu wese ukuyemo inda aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kirati munsi y'Umwaka umwe ariko kitarenze imyaka Itatu n'Ihazabu atari munsi y'Ibihumbu 100 Frw ari atarenze Ibihumbi 200 Frw.
TANGA IGITECYEREZO