Muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, umukobwa/umugore utari wamenyekana yakuyemo inda, umwana amujugunya mu kimoteri cy'imyanda bibonwa n'abaje gukora amasuku.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye) hatoraguwe umubiri w'umwana mu kimoteri giherereye mu macumbi y'abakobwa yitwa Benghazi.
Ubwo abakora amasuku barimo basukura ku nyubako mu macumbi ya Benghazi inyubako ya B iri hagati mu nyubako eshatu zigize aya macumbi akunze kubamo abakobwa biga mu mwaka wa mbere n'abiga mu mwaka wa Kabiri.
Uyu mwana yagaragaraga nk'ugejeje igihe cyo kuvuka kuko yari afite umusatsi ndetse n'inzara bigaragara ko yari akuze cyane ku buryo byari igihe cyiza cyo kuvuka nk'uko benshi bazi neza iby'ubuganga babyemeza.
Kugeza magingo aya, abanyeshuri bahagaritswe kwiga hanyuma urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwahise ruhagera kugira ngo rusake hamenyekane umuntu waba wakuyemo inda.
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Kaminuza ariko ntitwabasha kubabona kubera igikorwa cyo gusaka barimo, gusa umunyeshuri ushinzwe itumanaho no gutanga amakuru muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye atubwira ko nta makuru arambuye bari bamenya kuko nyuma yo kubona uwo mwana hitabajwe polisi bakaza gusaka.
Umunyamakuru wa InyaRwanda yahageze asanga abanyeshuri bose babujijwe gusohoka kugira ngo basakwe ku buryo byari bigoranye ko wabona umukobwa uba muri ayo macumbi waguha amakuru y'uko byagenze. RIB nayo ntacyo iratangaza.
Ibi bibaye mu gihe minsi yashize, abanyeshuri biga muri iyi kaminuza batangaje ko bishora mu busambanyi cyane kubera ubushobozi bucye kandi ubuzima muri iki gihe butoroshye.
Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 Frw) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 Frw).
Muri UR-Huye hatoraguwe uruhinja rwajugunywe mu kimoteri
TANGA IGITECYEREZO