Umuhanzi Harmonize yatangaje ko buri makimbirane yose arimo amafaranga atajya ashira uko byagenda kose kuko iyo umubabariye ufite amafaranga agashira wongera ukubura inzigo.
Mu minsi yashize, Harmonize yumvikanye arimo arata ibigwi Diamond Platnumz amushimira uruhare yagize ku muziki we ndetse n'uruhare rwe mu njyana ya Bongo Fleva muri rusange.
Icyo gihe, abantu batangiye gutekereza ko Harmonize yaba agiye kuva ku izima akongera akiyunga kuri Diamond bakoranye kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu mwaka wa 2019 ubwo batandukanaga akava muri Wasafi.
Ubwo yari mu kiganiro n'ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Tanzania, Harmonize yabajijwe ibyo kongera gusubirana na Diamond bakongera bagakorana nk'uko mu myaka yo hambere byari bimeze, Harmonize yirenze ararahira avuga ko bitapfa gushoboka.
Aca amarenga y'ibyo bapfuye, Harmonize yavuze ko bigoranye kuba wakwiyunga n'umuntu mufitnye ikibazo cy'amafaranga kuko isaha n'isaha iyo ukennye ubyibuka ugatangira kumushinja ko ariwe uguteye ubwo bukene.
Mu mwaka wa 2021, nibwo Harmonize yigeze gutangaza ko ashaka kurenganurwa agahabwa amafaranga yakoreye mu muziki we akaribwa na bene ngango we wayavunikiye ntamenye irengero ryayo kandi yakagombye kuba ariwe wayagizeho ijambo rikomeye.
Harmonize uri kuvugwaho kwiyegereza Hamisa Mobetto kugira ngo azarishe umutima Diamond Platnumz utavuga rumwe na Mobetto ndetse akaba atarera umwana babyaranye nk'uko arera abandi, yabihakanye yivuye inyuma.
Harmonize yatangaje ko we na Hamisa Mobetto bari inshuti bisanzwe nta wundi mubano urenze aho bafitanye cyane ko nta mpamvu yo kujya kwihimura kuri Diamond atwara umugore wamubyariye.
Harmonize yavuze ko bigoye kuba inshuti n'umuntu mufitanye ibibazo by'amafaranga
Harmonize yakoranye na Diamond kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu mwaka wa 2019
Ubwo yakoreraga muri Wasafi, Harmonize yahandikiye amateka
Diamond amaze imyaka igera kuri 4 atandukanye na Harmonize bakoranye igihe kirekire muri Wasafi
">Reba indirimbo Kwangwaru imwe mu ndirimbo bakoranye igakundwa cyane
TANGA IGITECYEREZO