Kendrick Lamar watumye abaraperi bo mu Rwanda bikoma mu buryo bukomeye abategura ibitaramo mu Rwanda ni muntu ki?
Ku wa 06 Ukuboza 2023, muri BK Arena hazaba igitaramo mbaturamugabo kizaba kirimo umuraperi Kendrick Lamar akaba ari nawe muhanzi mukuru uzaba ataramira mu nyubako ya BK Arena ibitse amateka menshi.
Nyuma y'uko nta muraperi utangajwe ko azataramana na Kendrick, abaraperi mu Rwanda barahagurutse barangajwe imbere na Zeo Trap wamaganye imitegurire y'ibitaramo byo mu Rwanda rugikubita kubwo kuba ari nta muraperi uhagarariye abandi.
Kendrick Lamar Duckworth ni umugabo w'abana babiri wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 17 Kamena 1987 muri Calfornia. Ise wa Lamar witwa Kenneth yari umukozi usanzwe ushaka ubuzima mu gihe nyina witwa Paula Oliver yasokozaga imisatsi. Ababyeyi be bose bakomoka muri Afurika.
Lamar yakuriye mu buzima bubi cyane kandi bugoye gusa atozwa na nyirarume gukunda gusenga cyane akabirutisha ibindi byose. Ku myaka itanu gusa, nibwo yatangiye umuziki agerageza kuririmba injyana ya Rap.
Lamar yaje kuvamo umuhanzi ukomeye mu njyana ya Hip Hop ku isi ndetse aza no kugirwa umwe mu baraperi bafite ubuhanga buhanitse mu kwandika indirimbo ziri mu njyana ya Hip Hop nshya dore ko yakuze akunda Tupac Shakur cyane bituma akora mu njyana ya west caost hip hop.
Uretse kuba afite ubuhanga bukomeye mu kwandika indirimbo, Billboard yatangaje ko Kendrick ariwe muraperi wa kabiri w'ibihe byose nyuma ya Jay Z. Iki gikundiro abantu n'itangazamakuru bamubonagaho, nicyo cyatumye aba ikimenyabose ku isi hose kuva mu mwaka wa 2003 atangiye gukora umuziki.
Ibi bigwi byose Kendrick Lamar yubatse mu myaka 20 amaze mu muziki, abikesha album ze eshanu harimo Section 80 yashyize hanze mu mwaka wa 2011, Good Kid yashyize hanze mu mwaka wa 2012, To Pimp a Butterfly yashyize hanze mu mwaka wa 2015, Damn yashyize hanze mu mwaka wa 2017 ndetse na Mr Morale & the big steppers aheruka gushyira hanze umwaka ushize.
Kendrick Lamar amaze gutwara Grammy Awards 17, American Music Awards 4, BET Awards 29 akaba ari nawe muhanzi umaze gutwara ibi bihembo inshuro nyinshi, MTV Video Music Awards 11 ndetse n'ibindi byinshi uyu muhanzi amaze kwibikaho.
Kendrick Lamar utegerejwe i Kigali
Kendrick Lamar ni umugabo w'abana babiri
Ababyeyi ba Kendrick Lamar bakomoka muri Afurika.
Kendrick lamar yavukiye mu muryango ukennye abantu bakajya bamufata nk'imbobo
Billboard yatangaje Kendrick Lamar nk'umuraperi wa kabiri ukomeye ku isi nyuma ya Jay Z
Kendrick Lamar yakuze akunda Tupac Shakur
">Reba indirimbo Humble ya Kendrick Lamar yakunzwe cyane
TANGA IGITECYEREZO