RFL
Kigali

Cardi B yavuze ibyo kuba ari umunyamuryango wa Illuminati

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:30/11/2023 11:02
0


Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko ibyo ashinjwa byo gukorana n'umuryango wa Illuminati atari byo ahubwo imbaraga n'igikundiro abikura mu gukunda ibyo akora.



Ku isi hose, hariho imyumvire y'uko umuntu wese umaze gutera imbere aba akorana n'imyuka mibi bitari mu Rwanda bafite iyo myumvire gusa cyangwa muri Afurika ahubwo ni ku isi hose.

Umuraperi Belcalis Marlenis Almánzar Cephus wamamaye ku mazina ya Cardi B mu njyana ya Hip Hop muri Amerika, yateye utwatsi ibyo kujya muri uyu muryango w'ibikorwa by'umwijima wa Illuminati.

Mu kiganiro yakoze imbonankubone ku rubuga rwa Instagram, Cardi B yatangaje ko ari umugaragu wa Yesu yateye umugongo kuva na kera ibyo gukorana n'imyuka mibi n'ubwo abantu benshi bagendera ku bwamamare bakamwitiranya n'abantu bakorana n'iyo mwuka mibi.

Cardi B yagize ati "Satani ankurikiranye namubwira ko ndi uwa Yesu. Ntabwo ashobora kumbona.Ntaho yankura."

Cardi B aje yiyongera ku bahanzi bakiri bato, Rema na Black Sheriff bamaze iminsi bibasirwa cyane ko bakorana n'imyuka mibi kubera uburyo barimo bakundwa cyane ku isi hose kubera ibikorwa bakora.


Cardi B yagiranye ikiganiro n'abafana be ku rubuga rwa Instagram


Cardi B yahakanye ibyo gukorana n'umuryango wa Illuminati


Cardi B yavuze ko ari umukozi w'Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND