RFL
Kigali

Rema yahagaritse gukora ibitaramo kubera uburwayi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:29/11/2023 19:12
0


Nyuma yo gukora ibitaramo bibiri by'amateka mu Kwezi kumwe, umuhanzi Rema yatangaje ko mu mpera z'uyu mwaka nta kindi gitaramo azongera gukora kubera ibibazo by'ubuzima bwe.



Umuhanzi Divine Ikubor ukorera umuziki mu nzu ifasha abahanzi ya Mavin, yatangaje ko nta kindi gitaramo azongera gukora muri uyu mwaka kubera ikibazo cy'uburwayi yagiye yirengagiza igihe kirekire ariko akaba abona bitagishobotse ko hari ahandi yataramira.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Rema yagize ati "Binshenguye umutima gutangaza ko nta handi hantu nzataramira mu Kuboza. Uyu mwaka nazengurutse henshi nirengagije ikibazo cy'ubuzima bwanjye none nicyo gihe cyo kubwitaho,2024 tuzongera na none."

Rema atangaje ibi mu gihe hashize iminsi mike akoreye igitaramo cy'akataraboneka mu nzu y'imyidagaduro ya O2 Arena bamwe mu bantu batiyumvisha uko ashobora gukora amateka nk'iacyo yakoze bamushinja gukorana n'imbaraga z'umwijima.

Si muri O2 Arena gusa,ku wa 30 Ukwakira 2023 Rema yataramiye i Paris mu birori byo gutanga igihembo cya Ballon D'or cyegukanwe na rurangiranwa Lionel Messi nyuma y'uko atwaye igikombe cy'Isi mu mpera z'umwak ushize wa 2022.

Ku Isi hose Rema yazengurutse yirengagije ubuzima bwe, yageze no mu Rwanda ubwo hatangwaga ibihembo bya Trace Awards  nubwo atigeze aririmbira abafana be ibihumbi bari baje muri BK Arena.


Ubwo Rema yataramiraga mu birori byo gutanga Ballon D'or agahita aba umuhanzi wo muri Nigeria utaramye muri ibi bihembo. 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND